Isheja Sandrine yibukije ko Jenoside atari inkuru mpimbano

Isheja Sandrine yibukije ko Jenoside atari inkuru mpimbano

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’itangazamakuru, Sandrine isheja Butera, yatanze ubutumwa yibutsa ko Jenoside atari inkuru mpimbano kandi atari filime barebye.

Nubwo hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, hirya no hino haracyagaragara abantu bapfobya Jenoside hamwe n’abagifite ingengabitekerezo yayo baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, ari nabyo Sandrine yashingiyeho mu butumwa bwe.

Yagize ati: “Ibi si filime twarebye, si inkuru twahimbye. Ni ubuzima, urupfu twabayemo.

Rubyiruko ntimuzigere mujya ku ruhande rw’umwijima, ntimuzemere ko hari umuntu wabasubiza muri biriya bihe by’umwijima. Mumenye ukuri, muhagarare ku mucyo, murwanire ubuzima.”

Ubwo mu Rwanda hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Isheja Butera Sandrine yagarutse ku bunyamaswa bw’Interahamwe yiboneye ubwe bihamya koko ko Jenoside ari ubuzima/urupfu Abanyarwanda banyuzemo.

Yaranditse ati: “Ndibuka ngera kuri bariyeri yuzuyeho Interahamwe, nari umwana muto mfite imyaka itanu hafi itandatu, nari njyenyine, mama yaragiye ukwe, basaza banjye na bo barajyanye na papa ukwabo i Nyanza ya Butare. Njye nari ku Kabeza, maze Interahamwe yitwaga Bosco inkubita umugeri mu gatuza.”

Akomeza agira ati: ‘‘Ndabyibuka ko yari yambaye ‘Bottines’ za gisirikare amponyora nk’uhonyora ikinyenzi, maze afata umuhoro arawuzamura ati ‘Ni wowe wari usigaye muri Kabeza. […] Hashimwe Nyagasani watwongereye iminsi yo kubaho kandi reka kubaho kwacu kube uk’umumaro.”

Isheja Sandrine Butera yamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro, n’ubuzima rusange ku ma radiyo atandukanye yo mu Rwanda. We n’umuryango we bari batuye Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14