Irani yagabye ibitero 300 bya drones kuri Isiraheli

Irani yagabye ibitero 300 bya drones kuri Isiraheli

Ingabo za Isiraheli zatanagaje ko Irani yayigabyeho ibitero by’indege nto zitagira abapilote mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Ibi bitero byagabwe hifashishijwe indege zitagira abapilote zisaga 300, ingabo za Isiraheli zavuze ko intambara yari imaze igihe kinini isa nk’iyihishe. 

Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu mbere yari yatanagaje ko Isiraheli yiteguye igitero kiziguye cya Irani nyuma yo kuvuga ko izihorera ku gitero Isiraheli yagabye kuri ambasade yayo muri Siriya cyaguyemo Abajenerali babiri.

Irani yashinje Isiraheli iby’icyo gitero cy’indege kandi iniyemeza kwihorera nubwo Isiraheli ntacyo yigeze ibivugaho.

Igisirikare cya Irani cyagabye iki gitero mu gikorwa bise “Isezerano nyaryo”, ndetse ko iki cyemezo kiri mu bihano by’ibyaha bya Isiraheli.

Hagati aho Iraki na Isiraheli batangaje ko bafunze ikirere cyabo.

Kugeza ubu ibyangijwe n’ibyo bitero ntibiratangazwa kimwe n’ababa bakomerekejwe n’ibyo bitero.

Gusa mu bakomeretse harimo umwana w’imyaka irindwi wo mu majyepfo ya Arad, ubu akaba arembeye mu byumba byakira indembe nk’uko btangazwa na Aljazeera.

Nanone kandi ibyangiritse ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Nevatim, aharashwe ibisasu bya misile bigera kuri 15. Isiraheli ivuga ko byinshi mu bisasu byaharashwe byafashwe birapfuba.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Joe Biden, yavuze ko ingabo za USA zagerageje gupfubya no guhanura drones nyinshi zarashe kuri Isiraheli.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Aisha

Arikose Isiyose Igiyekuba Isibaniro Ryintambara.

MTN Irekure

Arikose Isiraheri Irakomora Igiyekurwana Intambara Ebyiri Iyahamasi Niya Irani Kandi Isiraheri Ntikinishe Irani Kuko Irani Nacyo Ni Igihugucyigihanange Mibukeko Nokubwa Donar Tarampa Amerika Yarashe Sureyimani Irani Ishakakwi Horera Ubworero Isiraheri Na Amerika Nibindibihugu Muhuje Umugambi Mwitondere Iran Kukonayo Si Igihugu Kitenjetse Kuko Nacyo Gifite Ibihugu Byibiiangange Bakorana Bikaze Bizirana Na Amerika Icyambere UBURUSIYA UBUSHIMWA KOREYA YARUGURU Nibindi Ubworero Amerikayere Kwirara Kukombereyo Gufasha Isirayeri Nibabanze Bafashe Ukren Akose Ukren Yarabananiye Ngo Barafasha Isiraheri Ahubwo Amerika Iraje Ibure Amararangayokuryana Mumatora .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14