Irani: Perezida mushya yabaye Massoud Pezeshkian

Irani: Perezida mushya yabaye Massoud Pezeshkian

Massoud Pezeshkian ni we watsindiye kuyobora igihugu cya Iran, yatsinze icyiciro cya kabiri cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Nyakanga 2024.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga, Abanyayirani bagera kuri miliyoni 60 babyukiye mu matora yo mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida, ni mu gihe hari hashize ukwezi n’igice uwahoze ari Perezida wa Irana Ebrahim Raïssi aguye mu mpanuka y’indege.

Nk’uko umunyamakuru Siavosh Ghazi abitangaza ngo imibare y’abitabiriye bagera kuri 49.8% bangana na miliyoni 30.5.  Perezida Massoud Pezeshkian yatowe na miliyoni 16.38 aba atsindiye ku majwi (53.7%) naho mugenzi we bari bahanganye Saïd Jalili yatowe na miliyoni 13.53 bingana na 44.3%.

Mu ijambo rye, Massoud Pezeshkian yavuze ko ashaka kurambura ukuboko k’ubucuti buri wese bikaba bifitanye ihuriro n’uko mbere y’uko atorwa yari yarasezeranyije abatuye muri Iran guharanira ubumwe bwabo no gufasha igihugu cyabo kuva mu kato cyashyizwemo n’amahanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14