Irani irashinja  Isiraheli gutera  ibisasu kuri  ambasade yayo muri Siriya

Irani irashinja  Isiraheli gutera  ibisasu kuri  ambasade yayo muri Siriya

Indege z’intambara zikekwaho kuba iza Isiraheli zateye ibisasu kuri Ambasade ya Irani iri muri Siriya bihitana abayobozi bakuru barimo n’abajyanama mu bya gisirikare.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje kuri uyu wa 01 Mata ko iki gitero cyahitanye   abajyanama barindwi mu bya gisirikare barimo abayobozi bakuru batatu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Siriya na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bombi bagaragaye aho icyo gitero cyabereye maze baracyamagana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Siriya, Faisal Mekdad yagize ati: “Twamaganye byimazeyo iki gitero cy’iterabwoba cyibasiye inyubako  ya Irani i Damasiko cyishe  inzirakarengane zitari nke.”

Isiraheli imaze igihe yibasiye ibirindiro bya gisirikare bya Irani na Siriya, kandi byariyongereye mu rwego rwo kurwanya igitero cya Palesitina cyayigabweho aho ishinja Siriya na Iran kuyishyigikira.

Gusa iki gitero cyo kuri uyu wa Mbere ni cyo cya mbere cyibasiye ikigo cyinini nk’ambasade.

Umuvugizi w’ingabo za Isiraheli abajijwe iby’icyo gitero muri Siriya yavuze ko nta bisobanuro batanga kuri raporo zo mu bitangazamakuru by’amahanga.

Ambasaderi wa Irani muri Siriya, Hossein Akbari, yatangarije televiziyo ya Leta ya Irani ko abantu batanu kugeza kuri barindwi, barimo abadipolomate bamwe na bamwe bishwe.

Ingabo za Irani mu itangazo ryabo bavuze ko abajyanama mu bya gisirikare barindwi bapfuye barimo Mohammad Reza Zahedi, umuyobozi mukuru mu ngabo zikomeye za Quds Force zo muri Irani.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14