Iran yasabwe ibisobanuro ku bitero yagabye muri Azerbaijan

Iran yasabwe ibisobanuro ku bitero yagabye muri Azerbaijan

Leta ya Azerbaijan yavuze ko yagabweho ibitero by’indege na Iran; ivuga ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho ndetse ihamagaza Ambasaderi wa Iran muri icyo gihugu ngo atange ibisobanuro ku bw’icyo gitero.

Kuri uyu wa Kane, Azerbaijan yatangaje ko drone ebyiri zaturutse muri Iran imwe ikarasa  ku nyubako y’Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga  cya Nakhchivan  indi ikagwa  hafi y’ishuri mu mudugudu wa  Shakarabad, bigakomeretsa abantu babiri.

Guverinoma ya Azerbaijan yahise ihamagaza  Ambasaderi wa Iran muri icyo gihugu, Mojtaba Demirchilou  imuha inyandiko zamagana ibyo bitero, ivuga ko igihugu gifite uburenganzira bwo gufata  ingamba zo kwirwanaho.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Azerbaijan yamaganye icyo gitero, ivuga ko ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga kandi cyongera umwuka mubi mu karere.

Ku rundi ruhande ariko Iran yahakanye iby’ayo makuru ivuga ko itagambiriye kurasa ku bihugu by’abaturanyi.

Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Kazem Gharibabadi yavuze ko batatera ibihugu baturanye ahubwo politiki yabo ari ugutera ibirindiro by’abanzi bayo bakorera mu karere, n’ibindi birindiro bikoreshwa na Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibagabaho ibitero.

Iran yahakanye ko yagabye ibitero muri Azerbaijan
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42