Inzira yagejeje Mwanafunzi ku gukora ibiganiro bikunzwe

Izina Ismael Mwanafunzi rizwi cyane mu itangazamakuru by’umwihariko mu kiganiro ‘Wari Uzi Ko’ gitambuka kuri Radio Rwanda.
Afite ijwi rikururira abantu benshi kumutega amatwi bikajyana n’ingingo zitandukanye akunda gutegura mu kiganiro, ari yo mpamvu abenshi bamukundira ibyo akora.
Ibihumbi by’ibilometero, utumuliyaridi tw’utunyangingo, uturemangingo, ibinyacumi by’imyaka n’andi magambo akoresha atuma abayumva boroherwa n’ingano y’ibyo ashaka kuvuga, biri mu byatumye izina rye rirushaho kwamamara.
Mu kiganiro Inkuru Yanjye, Mwanafunzi yagaragaje inzira yanyuzemo kugira ngo yisange mu gukora ibiganiro kandi bigakundwa n’ingeri z’abantu batandukanye.
Akiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko we na bagenzi be bari bafite inyota yo kuvugira kuri radiyo.
Ati: “Kuri Salus nahakoze igihe kitari kinini cyane, nahakoze amezi 13. Ibyo nakoraga icyo gihe byatumaga rimwe na rimwe mva kuri radiyo mu ijoro cyane cyane ku wa Gatandatu. Nakoraga mu makuru y’igifaransa yitwaga ‘Revue Hebdomadaire’ yatambukaga ku Cyumweru.”
Mwanafunzi avuga ko gukora kuri Radiyo Salus inzozi ze zarimo kuba impamo ariko yakumva radiyo zivugira mu Mujyi wa Kigali akumva azikoreyeho ntako byaba bisa.
Yavuye i Huye aza i Kigali gusaba gukora kuri radiyo Contact FM nka radiyo yakundaga cyane, ahabwa umwanya wo gukora amakuru.
Ati: “Natangiye gukora ibirebana n’amakuru, amakuru ni ikintu kiri rusange, ni itsinda ry’abantu benshi bakora muri ibyo bintu, nkaba narashakaga kwikorera ibintu byanjye, ibintu birimo njyewe, ibintu nkora nkumva ko ari njyewe.
Nibwo natekereje nti reka nkore ibintu bivuye kuri interineti cyangwa se bivuye mu bitabo, ni bwo natekereje gukora nk’ikiganiro kibara inkuru, ni bwo nasabye abayobozi barambwira bati ushobora kugira.”
Yasabwe gukora ikiganiro kivuga ku mateka na siyansi kandi kiri mu mujyo w’icyitwaga ‘Dunia Yetu’, ugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘Isi yacu’ kandi agakoresha ikirango kinjiza abacyumva mu kiganiro ‘Dunia Yetu’.
Ati: “Ntangira mbikora gutyo, ikiganiro cy’iminota 30 n’ubu iyo numvise ibyafashwe icyo gihe ndavuga nti ni byo!!! ntangira nkikora gutyo.
Aho ni ho naje kumenyera ko abantu bakunda inkuru, dukunda inkuru, ni ukuvuga abantu benshi bize amateka, bize Adolfe Hitler, bize intambara y’Isi ariko uburyo abarimu babitwigishaga, babitwigisha natwe tubisoma dushaka amanota ntabwo byabaga biryoshye nk’uko umuntu yakwicara akabigusobanurira.
Mu kugerageza kubigusobanurira kandi uwo muntu akagerageza kubikora nk’aho yari ahari kandi mu by’ukuri atari ahari, mbega ni uburyo bw’ibara nkuru. Ni uko natangiye nkora icyo kiganiro gitambuka rimwe mu Cyumweru.”
Uko abantu abantu bumvaga ikiganiro akoze ni ko bacyishimiraga, akavuga ko ari uko yagiye aba Mwanafunzi.
Yaje kuva kuri icyo gitangazamakuru yerekeza kuri radiyo Isango Star nabwo agiye gukora ibiganiro nk’ibyo yakoraga aho yari avuye.
Ati: “Mwanafunzi w’umunyamakuru agenda avuka gutyo, mbere ah’ibanze nabaga hari harimo amakuru ariko icyo gihe naje gusanga ari byo bikwiye kuza imbere, amakuru akaza ku mwanya wa kabiri, muri make ni uko byagenze.”
Ismael Mwanafunzi avuga ko ikintu cyose, igihe icyo ari cyo cyose kirashoboka, gishobora kubaho; cyaba cyiza cyangwa kibi.
Isomo kuri we, agaragaza ko umuntu ashobora gukora umwuga we kandi akagera igihe akaba icyamamare ariko ngo ushobora no kuba icyamamare mu gihe cy’imyaka itanu ugahita uzima.
Agira ati: “Ushobora kubaka umwuga ukagera ku rwego rwo hejuru cyane, ugahananuka hasi ugahekenya umucanga. Inama ni ukuba byose igihe icyo ari cyo cyose bishoboka keretse iyo akagozi kamaze gucika.”