Inka yari igiye kubagwa yabananiye abaje kugura akaboga bacyura ibirungo gusa

Inka yari igiye kubagwa yabananiye abaje kugura akaboga bacyura ibirungo gusa

Mu karere Ka Nyagatare ku munsi wa Noheli inka yari igiye kubagwa yananiranye ndetse iriruka bituma abari bagiye kuyibaga bahindura imigambi barayireka, abari baje kugura inyama za Noheli bataha amara masa.

Ibyo byabereye mu gasantere k’ahitwa ku Kimoramo mu Kagari ka Kamagiri mu Murenge wa Nyagatare aho iyo nka yari igejejwe, yagombaga kubagirwa ariko ikananira abayifataga ndetse ikabarusha imbaraga ikiruka.

Abari aho byabereye,bavuga ko hari nabo yashinze amahembe, ibisa nko kwica kw’inka byatumye bahita bayihunga.

Muyirate Anne Marie yagize ati: “Iyi nka ibyayo ntibisanzwe. Bayigejeje aho ibagirwa yigira kabushungwe neza neza inanira abagabo. Ubu twari dutegereje kugura inyama ariko turitahiye da! None se ko aha nta handi washakira inyama, ubwo nyine turatashye.”

Akomeza agira ati: “Ubu nari naguze ibitunguru, ibirungo n’ibindi bijyana nabyo none ubu ndabutashye. Iyi nka ibaye amayobera ariko nta kundi turatashye, inka yanze ko turya Noheli.I kindi ntabwo batubwira niba hari indi bari buzane.”

Hari abatangiye gushyashyariza bavuga ko iyo nka hari izindi mbaraga zaba zayikoresheje.

Rutagarama Deny yagize ati: “Ibintu iyi nka yakoze ntibisanzwe, yananiye abari basanzwe babaga inka ariko iyi yabandagaje. Ubanza uwayibagurishije hari ibyo yayikuriyemo ikaba ishaka gusubirayo. Imbaraga ifite ntizisanwe ni ibitererano. Ubu niyo bayifata bakayibaga njye sinaba nkiyiriye pe!”

Veterineri Safari wize ibijyanye n’ubuzima bw’amatungo avuga ko ibyo ntaho bihuriye n’imyuka mibi ko ahubwo bituruka ku miterere y’itungo bashakaga kubaga.

Ati: “Ibi bibaho bituruka ku mbaraga inka isanganwe, ndetse hari n’igihe iba isanzwe ari inyamahane. Icyabaye rero hari igihe itungo rigiye kubagwa rigera ahantu habagiwe andi matungo rikabimenya rikikanga cyane iyo rihabona ibintu bidasanzwe nk’abantu benshi n’ibindi. Ibi birushaho kuritera amakenga iyo abaritwaye barikubita cyangwa barizirika. Ibi rero birashoboka ko ari byo byabaye iriya nka ikivumbura ariko ikabikora nk’iyitabara.”

Mu bihe nk’ibi by’iminsi mikuru habagwa amatungo menshi hagamijwe gucuruza inyama, ibikorwa byari bisanzwe bikorwa umunsi umwe mbere ya Noheli, ariko kubera ubukungu butifashe neza mu mifuka y’abaturage biturutse kukuba Noheri ibaye batareza, ababaga bakaba bari kubikora buhoro buhoro hashingiwe ku buryo babona abakeneye guhaha inyama.

Abari bagiye kugira inyama batahanye ibitunguru
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14