Ingabo za M23 zishe umusirikare mukuru mu ngabo za FARDC

Ingabo za M23 zishe umusirikare mukuru mu ngabo za FARDC

Abasirikare ba AFC/M23 zishe Col Alex Rugabisha, Umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo, FARDC. Yapfiriye mu ntambara ikomeje guhanganisha Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’ihuriro ry’imirwe ya FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Wazalendo, Abarundi n’Abacanshuro muri Kivu y’Amajyepfo.

Ni amakuru yemejwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Generali Majoro Sylvain Ekenge, Umuvugizi wa FARDC ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyanga 2025.

Amakuru Imvaho Nshya yahawe n’umwe mu bari hafi y’ahaberaga imirwano, avuga ko Col Rugabisha yaguye mu gace k’ahitwa Mukwija.

Generali Majoro Ekenge yavuze ko Col Rugabisha yishwe yari mu bikorwa bya gisirikare muri teritwari ya Kalehe hafi ya Nyabibwe aho yari ayoboye ingabo za FARDC.

Icyakoze avuga ko ingabo za FARDC zigije inyuma ingabo z’umutwe wa M23 kugeza mu bice bya Minova.

Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bwa Congo birimo Sake, Minova n’ibindi.

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, aherutse gutangariza itangazamakuru bafite gahunda yo gukomeza urugamba kugeza bafashe Kinshasa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran 6 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  2. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  3. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  4. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  5. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52