Ingabo za Isiraheli zigambye ko zishe umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah

Ingabo za Isiraheli zigambye ko zishe umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah

Igisirikare cya Isiraheli kiratangaza ko cyishe umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, mu mirwano yabereye i Beirut.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024, umunsi wa gatandatu wikurikiranya, Isiraheli ikomeje kugaba ibitero mu nkengero z’amajyepfo y’umurwa mukuru wa Libani, Beirut, ikigo gikomeye cya Hezbollah.

Nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, ingamba za gisirikare za Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benyamin Netanyahu, ubwo yavugaga disikuru mu Nteko rusange y’Umuryango w’abibumbye, yanenzwe cyane n’Umuryango mpuzamahanga.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benyamin Netanyahu yanze icyifuzo cy’Abafaransa n’Abanyamerika cyo guhagarika imirwano y’iminsi 21 ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024.

Yagize ati: “Isiraheli nta yandi mahitamo ifite kandi ko ibitero bizakomeza kugeza igihe intego zayo zose zizagerwaho.”

Minisiteri y’Ubuzima yo muri Libani ivuga ko kuva ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, ibisasu byahitanye abantu barenga 700, abenshi muri bo bakaba ari abasivili.

Iyo Minisiteri kandi itangaza ko mu mwaka umwe, umubare w’abantu bishwe wiyongereye ugera ku barenga 1 500, mubare munini w’abantu bapfuye ukaba uruta uw’iminsi 33 y’intambara yabaye hagati ya Isiraheli na Hezbollah mu 2006.

Uwari umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah ingabo za Isiraheli zivuga ko zivuganye
Smoke rises from Israeli airstrikes in Beirut’s southern suburbs, Lebanon, Saturday, Sept. 28, 2024. (AP Photo/Hassan Ammar)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14