Ingabire Umuhoza Victoire yatawe muri yombi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho kugira uruhare mu guhugura no gushyigikira itsinda ryari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’Igihugu binyuze mu guteza imyigaragambyo.

Urwo rwego rwemeje ko rwatangije iperereza kuri Ingabire Victoire mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasabye ko hakorwa iperereza ricukumbuye ku byaha Ingabire Victoire akekwaho.

RIB yavuze ko yataye muri yombi Ingabire Victoire nyuma yo kubisabwa n’Ubushinjacyaha kugira ngo hashyirwe mu ikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwagize ruti: “Ingabire Umuhoza Victoire akurikiranyweho hamwe na bagenzi be ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.”

Ingabire watawe muri yombi ejo ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Kuri ubu Ingabire Victoire afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha bwasabye ko yababwa muri yombi.

Mu rubanza rukomeje ruregwamo abantu icyenda, Ubushinjacyaha bubashinja umugambi wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ingabire Victoire yari yahakanye uruhare rwe muri uwo mugambi, avuga ko yaba we cyangwa ishyaka DALFA Umurinzi yashinze ritemewe mu Rwanda, nta ruhare na ruke byigeze bigira mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Gusa ubushinjacyaha bwagaragaje ibihamya by’uko amahugurwa yahabwaga abashinjwa uwo mugambi yahuzwaga n’icyiswe ‘Ingabire Day’, Umunsi ngarukamwaka utegurwa n’abanyarwanda baba mu mahanga barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ingabire Victoire si ubwa mbere yatawe muri yombi, kuko no mu mwaka wa 2013 yakatiwe imyaka 13 y’igifungo, ariko afungurwa mu 2018 nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame hamwe n’abandi bagororwa barenga 2.100.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE