Indonisia: 15 bapfiriye mu bucukuzi bwa zahabu butemewe

Indonisia: 15 bapfiriye mu bucukuzi bwa zahabu butemewe

Abantu 15 bapfiriye mu kirombe cya zahabu cyacukurwamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Ntara ya Sumatra y’Iburengerazuba mu gihugu cya Indonisia.

Urwo rupfu rwaturutse ku nkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye nkuko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024.

Abakora ibikorwa by’ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abandi 7 baburiwe irengero.

Ubucukuzi bwa gakondo kandi butemewe n’amategeko bwakunze guteza impanuka muri Indonezia, aho amabuye y’agaciro aherereye mu Turere twa kure, aho  bigoye abayobozi kugenzura ibyo bikorwa bitemewe.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukumira ibiza muri iyo ntara, Irwan Efendi, yatangaje ko ikirombe cya zahabu kitemewe mu karere ka Solok cyaridutse ku mugoroba wo ku wa Kane kubera imvura nyinshi yaguye.

Ikibabaje kurushaho ni uko abatabazi bagomba gukoresha nibura amasaha 8 ngo bagere aho impanuka yabereye kubera ko umuhanda uhagera wangiritse.

Irwan yatangarije Reuters ati: “Abahuye n’impanuka ni abaturage bacukuzaga intoki zahabu.”

Uwo muyobozi yavuze ko mu kirombe harimo abantu basaga 25 ubwo impanuka yabaga, aho 15 bose bahise bapfa abandi batatu barakomereka mu gihe barindwi baburiwe irengero.

Inzego za Polisi n’Igisirikare zatangiye gushakisha ababuriwe irengero no kwimura imirambo y’ababuze ubuzima.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14