Indoneziya: Kuruka kw’ikirunga kwatumye ikibuga cy’indege gifungwa

Indoneziya: Kuruka kw’ikirunga kwatumye ikibuga cy’indege gifungwa

Abayobozi ba Indoneziya batangaje ko hafunzwe ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kota Kinabalu n’icya Tawau ndetse n’abaturage barimurwa kubera ibimenyetso by’uko ikirunga cya Mount Ruang gishobora kuruka.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Mata byavuzwe ko igihe cyose umwotsi mwinshi w’iki kirunga wakwerekeza mu kirere ukabangamira ingendo z’indege. 

Ikinyamakuru The Star cyatangaje ko ejo ku wa Gatatu, hagaragaye umuriro ndetse n’umwotsi mwinshi mu kirere byatumye abantu bo mu Majyaruguru ya Sulawesi bagira ubwoba.

Abantu barenga 800 bavanywe muri ako gace, nyuma yuko Ikigo gishinzwe ibirunga kibitangaje.

Umuyobozi w’icyo kigo Heruningtyas Desi Purnamasari yabwiye abanyamakuru ko ibiturika bishobora kuba byinshi bityo ko abantu bagomba kuba maso.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko iki kigo cyakiriye amakuru avuga ko ibyarutswe n’ikirunga byangije inzu ndetse bituma n’ibitaro bihegereye byimuka.

Abdul Muhari, Umuvugizi w’ikigo gishinzwe kurwanya ibiza, yatangaje ko abayobozi barimo kwimura abaturage benshi, bamwe bo mu kirwa cy’abaturanyi cya Tagulandang kandi ko abagera ku 1 500 bari mu bice byashyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye bagomba guhita bimurwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14