Indege ziva n’izijya i Kigali zakererejwe n’ikirere kitameze neza

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 9, 2025
  • Hashize iminsi 3
Image

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko ikirere kitameze neza cyagabanyije ubushobozi bwo kureba ku batwara indege, bityo bikerereza ingendo zari ziteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025.

Mu itangazo yanyujije kuri X, RwandAir yagize iti “Kubera ikirere kitameze neza ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, cyateje kugabanyuka k’ubushobozi bwo kureba, indege zijya kandi ziva i Kigali zakererewe ubu. Twiseguye ku ngaruka ibi byateje.”

Igihu gituma abapilote n’abashinzwe kugenzura ingendo z’indege batabona neza inzira z’indege, inzira zinyuramo indege ku butaka, ndetse n’ahazengurutse ikibuga.

Ku bibuga by’indege, kugabanyuka k’ubushobozi bwo kureba bishobora gutuma ingendo zitinda cyangwa zigahagarikwa kugeza igihe bizaba byizewe ko gukorera mu kirere byizewe.

Ibyerekezo bya RwandAir muri Afurika

RwandAir ikorera ingendo mu Rwanda zerekeza mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Ibyerekezo bya RwandAir ku mugabane w’Afurika birimo Abuja muri Nigeria, Accra muri Ghana,  Bangui muri Repubulika ya Santarafurika, Brazzaville muri Repubulika ya Congo, Bujumbura mu Burundi,  Cotonou muri Benin, Dar Es salaam muri Tanzania, Douala  muri Cameroun, Entebbe muri Uganda, Harare mu Zimbabwe, Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Hari ingendo za Kigali- Kilimanjaro muri Tanzania, Lagos muri Nigeria, Libreville muri Gabon, Lusaka muri Zambia na Nairobi muri Kenya.

U Burayi

RwandAir ku mugabane w’u Burayi ihafite ibyerekezo bitatu ari byo Bruxelles mu Bubiligi, Londres mu Bwongereza n’i Paris mu Bufaransa.

Asia

RwandAir ifite ibyerekezo mu Mujyi wa Doha muri Qatar na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 9, 2025
  • Hashize iminsi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE