Imvura izagabanyuka ugereranyije n’iyo mu gice cya 3 cya Mata

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2022, kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10, iri hagati ya milimetero 20 na 120.

Ingano y’imvura iteganyijwe muri iki gice ikaba izagabanyuka ugereranyije n’iyabonetse mu gice cya gatatu cya Mata.

Meteo Rwanda iragra inama Abanyarwanda muri rusange gukomeza ingamba zo gukumira ibiza.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 ni yo nyinshi iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Musanze, Burera no mu majyaruguru y’Uturere twa Gakenke na Rulindo.

Ibice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, hamwe no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Nyaruguru, Nyamagabe no mu majyaruguru y’Akarere ka Muhanga.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 ni yo nkeya iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

Igice kinini gisigaye cy’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’igice kimwe cy’Amayaga hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu muri iki gice (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 70).

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi itandatu (6), iminsi igaragaza imvura kurusha indi ikaba ari taliki ya 3, Iya 6 n’italiki ya 7.

Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n’umuyaga ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo riri kwerekeza mu gice cya ruguru cy’Isi, ryongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu majyaruguru y’Intara y’Iburasirazuba mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo no mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, no mu burengerazuba bw’uturere twa Nyabihu na Nyamagabe. Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye mu gihugu.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda. Mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, ikibaya cya Bugarama, igice cy’Amayaga n’ibice bimwe by’Uturere twa Ngoma na Bugesera ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi kurusha ahandi buzaba buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya dogere selisiyusi 24 na 26 giteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu no mu Ntara y’Amajyepfo uretse mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu majyaruguru n’amajyepfo y’Akarere ka Muhanga hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya degere Selisiyusi 22 na 24.

Mu majyaruguru y’Intara y’Amajyaruguru muri Pariki y’Igihugu y’Iburunga, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu na Ngororero, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu kwezi kwa Mata igice cya gatatu.

Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira Ibiza, kubera ko hari ingaruka ziterwa n’imvura, inkuba n’umuyaga biteganyijwe harimo imyuzure mu mihanda iherereye hafi y’imigezi no mu bishanga cyangwa hafi y’imigezi ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi, kunyerera kw’imihanda y’ibitaka bibangamira imodoka kugenda.

Inkangu ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, gutwarwa kw’ibisenge by’inzu bitaziritse neza, kugwa kw’ibiti biri ahantu hatameze neza cyangwa amashami y’ibiti, n’izindi mpanuka ziterwa n’imirabyo n’inkuba zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE