Imurikabikorwa 18: Guhanga udushya mu buhinzi ni igisubizo ku kongera umusaruro

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yasabye abamurika ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kubyaza ubumenyi bakura mu imurikabikorwa, bifashishije ikoranabuhanga bagahanga udushya, bikazamura umusaruro.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ribaye ku nshuro ya 18 ku Mulindi, mu Karere ka Gasabo.
Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa basaga 500, bamurika ibikorwa bitandukanye, basobanura ibyo bakora mu buhinzi n’Ubworozi n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Imurikabikorwa rya 18 ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Duteze imbere guhanga ibishya n’ishoramari, nk’inkingi z’Ubuhinzi n’Ubworozi bidahungabanywa n’ibihe’.
Minisitiri Dr Cyubahiro Bagabe yavuze ko iryo murikagurisha ari umwanya mwizawo guhanahana amakuruno kungurana ubumenyi bigatanga ibisubizo ku bibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati: “Imurikabikorwa nk’iri, ni urubuga rwo gutanga ibisubizo ku bibazo by’ubuhinzi n’ubworozi, rutangirwamo ubumenyi n’imikoranire mishya, no guteza imbere ubucuruzi.”

Yagarutse ku kuba ubuhinzi butanga umusanzu mu bukungu.
Yagize ati: “Ubuhinzi n’ubworozi bitanga umusanzu ukomeye mu bukungu, kuko 70% by’inganda zikoresha ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Gahunda ya Leta yo kwihutisha ubukungu [NST2] igamije kongera umusaruro kuri 50%, no kuzamura ubuhinzi ku kigero kirenze 6% buri mwaka.”
Yongeyeho ati: “Hateganyijwe ko ishoramari ry’abikorera rigomba kwikuba kabiri, bivuze kuva kuri miliyari 2.2 z’amadolari za Amerika mu 2024 kugeza kuri miliyari 4 z’amadolari za Amerika mu 2029.”
Yagaragaje bimwe byatumye umusaruro mu buhinzi n’ubworozi uzamuka kandi hazakomeza gushyirwamo imbaragara, ibyoherezwa mu mahanga bikikuba kabiri.
Ati: “Kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga bigomba kwikuba bikava kuri miliyoni 875 z’amadolari ya Amerika kugeza kuri miliyari 1, 9 z’amadolari ya Amerika. Inguzanyo ku buhinzi zizamurwa kuva kuri 6% kugeza kuri 10%.”
Dr Cyubahiro yavuze kandi ko Guverinoma yashyizeho inguzanyo ku nyungu nto, binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari 18. Mu myaka 2 ishize, hateganyijwe miliyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda, muri yo, miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze gutangwa.
Ati: “Hari gahunda ya “Tekana, urishingiwe Muhinzi-Mworozi” itanga ubwishingizi kuri 40% by’ikiguzi. Imibare ya 2024/25 igaragaza ko abagera ku 189 734 bamaze kunganirwa, harimo ibihingwa 8 n’amatungo 4. Guverinoma imaze gutanga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda muri iyi gahunda.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yahamagariye abahinzi n’aborozi kwiyandikisha muri gahunda y’ubwishingizi.
Umwe mu bari baje kumurika uburyo ahinga imboga akoresheje ahantu hato, yifashishije ibikoresho biboneka ku buryo bworoshye birimo imbaho, amacupa ya pulasitiki n’amatiyo yavuze ko ahungukira ubumenyi mu bijyanye na tekiniki zo kuhira.
Yagize ati: “Ubu buryo bwo guhinga imboga kuri aka gatanda, nkoresha ahantu hato, umuntu akaba yanakimukana kandi gakoresha ibikoresho bitagoye kubona, imbaho, ubutaka buke, amacupa ya pulasitiki. Iyo nje hano mu imurikabikorwa mpungukira ubumenyi bushya burebana na tekiniki zo kuhira.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yahamagariye abahinzi n’aborozi kwiyandikisha muri gahunda y’ubwishingizi.




