Imkino yimakaza imikoranire n’icyizere hagati ya RDF n’Ingabo za Tanzania

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ugushyingo 26, 2023
  • Hashize amezi 6
Image

Ku wa Gatandatu, abasirikare babarizwa muri Diviziyo ya 5 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bahuriye mu mukino wa gishuti n’abasirikare babarizwa muri Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania wazoje ari ibitego bibiri kuri bibiri ariko u Rwanda rugatsindirwa kuri penaliti ibitego bitanu kuri bine.

Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 muri RDF Col.  Justus Majyambere yavuze  uwo mukino wa gishuti wabaye mu gukomeza kwimakaza imikoranire myiza n’icyizere hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Col Majyambere yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’Igihugu cya Tanzania kuko hasanzwe haba inama zigamije gukumira ibyaha byambukirana umupaka, bityo imikoranire myiza n’umubano mwiza bikwiye no kugera ku basirikare bose.

Uwo mukino wabereye kuri Sitade ya Ngoma mu Karere ka Ngoma, ukaba wasusurukije cyane abawitabiriye ku mpande z’ibihugu byombi.  

Col. Majyambere yagize ati: “Umubano wacu n’Ingabo za Tanzania ntabwo utangiye uyu munsi kuko dusanzwe tugira inama zibaho kenshi tuganira ku mutekano muri rusange cyane, cyane ibyaha byambukiranya imipaka. Twahuye kenshi na bo ariko tugeze aho dusanga hakwiye kubaho gukomeza imikoranire myiza dukwiye kubimanura bikajya no mu basirikare mu buryo bwo kubaka icyizere mu basirikare ku mpande zombi ari na bwo twatekereje kugira umukino wa gishuti. Ni umukino ugamije gukomeza kubaka ubumwe, imikoranire myiza n’icyizere hagati ya RDF na TPDF.”

Umujyanama w’Ingabo za Tanzania muri Ambasade y’u Rwanda Col Ramadhan Athuman Dogol, yavuze ko umubano mwiza w’u Rwanda na Tanzania mu bya gisirikare uhera ku buyobozi bukuru bwashyizeho ubufatanye no gushakira ubusugire abaturage ndetse n’imikoranire myiza mu bya gisirikare.

Yagize ati: “Dufitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse n’amateka kuko duhuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Duhana ubumenyi mu bya gisirikare kuko turafatanya cyane, aho abanyeshuri b’abasirikare ku mpande zombi biga mu bihugu byacu. Icyongeyeho kandi dufite abaturage ba Tanzania baba mu Rwanda kandi tubanye nk’abavandimwe.”

Ingabo za Brigade ya 202 yo muri Tanzania zikorera mu Ntara ndwi, iyo Brigade ikaba inabarizwa mu Ntara ya Kagera ihana imbibi n’Intara y’Iburasirazuba.

Umukino wa gishuti wahuje ingabo z’u Rwanda zigize Diviziyo ya 5 na Brigade ya 202 yo mu gihugu cya Tanzania warangiye ari ibitego 2 kuri 2, aho ingabo za Tanzania zegukanye igikombe zitsinze kuri penaliti 5 kuri 4.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2024 ari bwo hazaba umukino wo kwishyura ukabera mu gihugu cya Tanzania.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ugushyingo 26, 2023
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE