‘Imbuto Hub’ si inkuta ni urugo – Jeannette Kagame 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 25, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko Imbuto Hub yatangijwe mu Karere ka Bugesera ari igicumbi cy’ubumenyi mu bikorwa bitandukanye n’imyuga itandukanye ifasha abana, urubyiruko n’abakuze kwiteza imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2026 ubwo yatangiza ‘Imbuto Hub’, igikorwa remezo cyagenewe gufasha abaturage, urubyiruko n’abana bato kwiteza imbere mu mibereho n’ubuzima bwiza aho kirimo no kubakwa mu Turere twa Muhanga, Rwamagana, Kicukiro na Gasabo.

Ni igikorwaremezo cyubatswe n’Umuryango ‘Imbuto Foundation’ hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze muri serivisi zinyuranye zirimo uburezi, ubuzima, imyuga, imikino no kwita ku bana bato.

Iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 200 buri munsi, mu gihe isomero ryacyo rishobora gukoreshwa n’abagera kuri 960, kandi gifite ishami ritanga serivisi z’ubuzima, rikaba ryita ku baturage bagera kuri 750.

Ku bijyanye no guteza imbere ubumenyi n’imyuga, urubyiruko rugera ku 117 ruzajya ruhakorera amahugurwa atandukanye arimo ubudozi, kogosha, ubwiza no gusuka imisatsi, mudasobwa n’indi myuga ibafasha kwihangira imirimo.

Mu ijambo rye, Madamu Jannette Kagame, yabanje gushimira abafatanyabikorwa mu iterambere bafashije ‘Imbuto Foundation’ kubaka icyo gikorwa remezo. Yagize ati: “Izi gahunda mu maso y’urubyiruko tubona umusaruro w’imbaraga zanyu zitazapfa ubusa, mubiba imbuto imyaka myinshi.”

Yunzemo ati: “Uyu munsi turatangiza ku mugaragaro ‘Imbuto Hubs’ ni ibyishimo kuri twe, kuba ibi birori bibaye muri uku kwezi twizihizamo kwibohora. Kwibohora si umunsi umwe, ni urugendo rwa buri munsi rwo kubaka umuturage ushoboye wigirira icyizere kandi ufite uruhare mu iterambere ry’umuryango.” 

Yavuze ko urugendo rwose rukomeye rutangirira ku ntambwe imwe, kandi ko inzu yubakwa hashyirwa ibuye ku rindi, igiti na cyo gitangira ari urubuto rushyirwa mu butaka, iyo rwuhiwe rugahabwa ifumbire rurakura rukaba igiti cy’inganzamarumbo, bityo ashimanagira ko icyo ari cyo gitekerezo ngenga cya ‘Imbuto Foundation’.

Yagize ati: “Twemera ko buri muntu ari urubuto iyo twamuhaye iby’ingenzi, uburezi, ubuzima, indangagaciro, ashobora gukura agateza imbere umuryango we n’Igihugu.”

Yavuze ko hashize imyaka 25 Imbuto Foundation ibiba imbuto z’ubumenyi amahirwe n’iz’icyizere mu Banyarwanda. Yagize ati: “Hari [imbuto] izimaze kwera hari n’izera buhoro kuko kubaka umuntu si umurimo w’umunsi umwe.

Uyu munsi ntabwo turi hano mu gutaha inyubako gusa ahubwo turimo kubiba indi mbuto y’icyiciro gishya kizafasha kwegera  abaturage kurushaho, gufasha urubyiruko gukuza impano zigahabwa urubuga n’umuryango nyarwanda ugakomeza kuba utekanye kandi ushoboye.”

Yavuze ko yibuka ababyeyi, abasore n’inkumi Umuryango Imbuto Foundation mu myaka 25 imaze, yafashije kwagura ubumenyi ndetse abakobwa bibutswa ko ari ishema ko bagomba kwiga bagatsinda neza.

Madamu Jeannette yashimangiye ko uwo muryango wakomeje gushyiraho amahuriro y’urubyiruko no guhuza ababyeyi n’abana himakazwa akamaro ko kuganira, ndetse wafashije urubyiruko kwihangira imirimo aho na rwo rufasha abandi kubona akazi.

Ati: “Ibyo twese twiboneye, byatumye twibaza tuti ‘twakora iki ngo amahirwe agere kuri benshi kurushaho. Mu rugendo rwacu twigishijwe isomo rikomeye ko kugira ngo ubuzima bw’umuntu buhinduke rimwe na rimwe ntabwo bisaba igitangaza. Bisaba umuntu umwe ukumva ukwizera akaguha amahirwe ya mbere. Twagiye twakira ubuhamya bw’abavuga ngo icyamfashije si umwuga gusa ahubwo hari uwambwiye ngo urashoboye.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Umuryango Imbuto Foundation wiyemeje gufasha urubyiruko kwiyumvamo ubushobozi ari na yo mpamvu hatekerejwe kubaka Imbuto Hub hirya no hino mu gihugu.

Ati: “Ni yo mpamvu twatekereje Imbuto Hub twabonye ko umwana utekereje ishuri aba akeneye no kugira ubuzima bwiza. Twabonye urubyiruko rukeneye ubumenyi ariko rukanakenera ubujyana n’indangagaciro ku buryo rubona urubuga rwo guhanga udushya.”

Yavuze ko kandi umuryango nyarwanda ukeneye amakuru kugira ngo urere neza, Imbuto Hub ikaba ari urugo ruhuza izo serivisi zose mu guherekeza umuntu mu byiciro by’ubuzima bwe.

Ati: “Imbuto Hub rero si inkuta ni urugo. Ni urugo ruhuza izo serivisi zose rugaherekeza umuntu mu byiciro byose by’ubuzima bwe kuva mu bwana, mu busore kugeza abaye umubyeyi na we urera.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Imbuto Hub yatangirijwe mu Karere ka Bugesera kuko ari Akarere kerekana u Rwanda rushya mu bikorwa remezo no mu cyizere cy’abahatuye.

Ati: “Inzozi zacu ni uko umunsi umwe, umwana wese aho yaba yaravukiye hose, atazongera kumva ko amahirwe ari aya bamwe. Impano ntitoranya aho uvukira.”

Yavuze ko abana n’urubyiruko bafite amahirwe aruta ay’ababanjirije bityo bakwiye guharanira kutayapfusha ubusa.

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko icyo gikorwa remezo kitari gushoboka iyo hatabaho ubuyobozi bwiza aho bushyira umuturage ku isonga bityo asaba Abanyarwanda kwiteza imbere bagaharanira kuba mu Rwanda rudaheza kandi rubiba imbuto nziza ziteza imbere igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko icyo gikorwa remezo kiziye igihe kuko ibyari bihasanzwe byajyaga bitera imbungenge urubyiruko rubikoresha kuko byari bishaje ku buryo bashobora kuhakomerekera.

Yagize ati: “Mbere inyubako n’ibibuga urubyiruko rwakoreshaga byari bishaje cyane bitajyanye n’igihe byanashyira mu kaga ubuzima n’umutekano by’ababikoresha.

Uyu munsi turishimira ko urubyiruko rwacu rubonye ikigo kigezweho, gifite ibikorwa remezo biboneye bizabafasha guteza imbere impano zabo, kongera ubumenyi, guhanga udushya no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.” 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 25, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE