Imbuga nkoranyambaga ni amahirwe urubyiruko rwashingiraho rwiteza imbere

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko imbuga nkoranyambaga ari amahirwe urubyiruko rushobora kubyaza umusaruro bityo zikababera umwanya mwiza wo kwiteza imbere.

Dr Thierry B Murangira, Umuvugizi wa RIB, yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’amahirwe rufite.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 29 Kamena 2025, mu kiganiro yatanze mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yahuje urubyiruko rusaga 500 mu Karere ka Gasabo. Insanganyamatsiko yagiraga iti ‘Urubyiruko mu Cyerekezo cy’Iterambere’.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yagaragaje ko mu mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga urubyiruko rudakwiye gushyiraho ibyo rwishakiye ahubwo ko ari amahirwe yo kuzikoresha mu rwego rwo kwiteza imbere.

Yagize ati: “Imbuga nkoranyambaga zaje nk’amahirwe yo kwiteza imbere, si izo gushyiraho ibyo umuntu atekereje. Ibyo umuntu ashyizeho bimugaragaza uko ari.

Kuzibyaza umusaruro ni cyo zabereyeho, ni nk’inkota yanazwe mu kibuga kuko ikoreshwa n’abeza n’ababi. Abazisura mugire amakenga kuko ibintu wumvishe kenshi bishobora kuguhindura.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B.Thierry, yabwiye urubyiruko ko nta kintu na kimwe cyatuma rwishora mu byaha.

Ati: “Rubyiruko, iyo ufite ubwenge uba uzi guhitamo ikibi n’icyiza, icya kabiri ni amahitamo umuntu akora. Buri wese nataha yongere yisuzume ariko nta mpamvu yatuma mwishora mu biyobyabwenge.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo nabwo bwunze mu butumwa bwa RIB, aho bushimangira ko urubyiruko rwagombye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bintu birufitiye akamaro ndetse rukanirinda ibiyobyabwenge.

Akarere ka Gasabo kasabye urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa by’umuganda rusange bityo rukimakaza isuku n’isukura, cyane ko bigaragara ko umuganda ukitabirwa n’abiganjemo abakuru mu gihe urubyiruko rwo ruba rwasigaye mu ngo.

Imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe nabi zateza ingaruka k’uzikoresha

Ubushakashatsi bwatewe inkunga n’Umuryango Aegis Trust Rwanda, Raporo yabwo yo mu 2024 yagaragaje ingaruka urubyiruko rwo mu Rwanda rukoresha imbuga nkoranyambaga ruhura na zo.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’imitekerereze, bwerekanye ko urubyiruko 43,3% rukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, rwugarijwe n’agahinda gakabije n’izindi ndwara zijyanye n’imitekerereze.

Mu byagaragajwe nk’ibitera izi ndwara z’imitekerereze ku bakoresha imbuga nkoranyambaga harimo kutabasha kwakira ibitekerezo bibi byatanzwe nko ku mafoto y’abantu, bigatuma ubibwiwe yitakariza icyizere cyangwa akagira indi mitekerereze mibi.

Izindi ngaruka zagaragajwe ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyamabaga mu rubyiruko, harimo kugabanya ubushobozi bwo kwitekerereza no kugabanyuka k’uburere ababyeyi baha abana, kuko abenshi baba bazihugiyeho mu gihe bakaganiriye.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE