U Bwongereza: Abimukira ba mbere baramenyeshwa igihe bazoherezwa mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko muri iki cyumweru itangira kumenyesha abimukira ba mbere bafashwe binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko, igihe bazatangira koherezwa mu Rwanda kugira ngo dosiye zabo zikurikiranwe ari ho bacumbikiwe by’agateganyo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Polisi, Itangazamakuru no kwakira abinjira mu Bwongereza Priti Patel, yahishuye iby’ayo makuru mashya ashimangira ko bigiye gukorwa mu rwego rwo kwirinda ubukererwe bushobora guterwa n’imbogamizi z’abanyamategeko bagerageza gutambamira iyi gahunda ibonwa nk’igisubizo kirambye ku icuruzwa ry’abantu n’ibindi byuho bituruka ku buryo abi bimukira binjiramo.

Biteganyijwe ko icyo cyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’abasore b’ingaragu binjiye mu gihugu banyuze mu mazi y’ahitwa Channel, abandi batwawe mu makamyo. Usanga ahanini biganjemo abantu batavuye mu bihugu byabo kubera umutekano wabo uri mu kangaratete, ahubwo ni abagerageza gushaka amahirwe y’ubuzima bushya.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yavuze ko ashaka kuzabona indege ya mbere itwaye aba bimukira igeze mu Rwanda bitarenze mu mpera z’uku kwezi nubwo hari ibigo bitandatu byagaragaje ko bikeneye ibisubanuro mu buryo bw’amategeko kuri iyi gahunda itaravuzweho rumwe n’abantu benshi batandukanye.

Biteganyijwe ko abazatoranywa ku ikubitiro bashobora kuzaba bake cyane kuko buri wese azabanza guhabwa umwanya wo kugaragaza impamvu yumva ashaka kuguma mu Bwongereza, ariko hari n’abatazazuyaza guhitamo koherezwa mu Rwanda kubira ngo ubusabe bwabo bwihutishwe.

Ibiro bya Priti Patel byo bihamya ko abagerageza gutambamira iyi gahunda batazabigeraho kuko ibyo bagaragaza nk’imbogamizi bizaganirwaho ariko gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Mu bimukira binjira bari mu bwato butoya hari benshi babura ubuzima

Umwe mu bakora muri ibyo biro yabwiye The Times ati: “Hari ibintu byinshi bigomba gukorwaho kandi ni ubwa mbere tugiye kubikora ari na yo mpamvu tugomba guharanira ko bikorwa neza mu gihe gikwiye. Hari inzira zubahirije amategeko bigomba gukorwamo, bityo intego nyamukuru dufite ni uko byakorwa mu buryo buboneye.”

Ayo makuru atangajwe mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize u Bwongereza bwakiriye amagana y’abimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye bakoresheje ubwato, bikaba bikomeje gushyira igitutu kuri Leta cyo kwihutisha iyi gahunda.

Imibare ya vuba igaragaza ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize hakiriwe abimukira n’abasaba ubuhungiro 115 bafatiwe mu bice bitandukanye, ku munsi ukurikiyeho hakirwa abandi 169.

Ibyo byatumye abamaze gufatwa kuva uku kwezi kwatangira barenga 1000, nubwo udutsiko tw’amabandi abashimuta twafatiranye ikirere cyiza cyabonetse mu gace ka Dover, nyuma y’ibihe by’imvura nyinshi yaguye mu minsi 11 yo mu mpera za Mata.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Itangazamakuru PA, igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira u Bwongereza bumaze kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro 7,739 biganjemo urubyiruko rw”Abanyafurika baba bagiye kwishakira imibereho myiza.

Uyu mubare wikubye inshuro eshatu uw’abafashwe nyuma yo kwambuka muri icyo gihe cy’umwaka wa 2021, kuko bari 2,439.

Guverinoma y’u Bwongereza yashatse ko kohereza aba bimukira i Kigali bitarenze mu mpera za Gicurasi nyuma y’amasezerano yasinyanye n’iy’u Rwanda, igikorwa kikazashyigikirwa n’inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 150 zizabafasha kubaho no kubona imirimo mu gihe cyose bazaba bacumbikiwe mu Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE