IGP Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Nigeria

IGP Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Nigeria

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Nigeria, aho ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare, yitabiriye inama n’umwiherero bihuza ba Ofisiye bakuru ba Polisi muri icyo gihugu.

Umuhango wa gufungura ku mugaragaro iyi nama n’umwiherero bibaye ku nshuro ya gatanu  byayobowe na Visi-Perezida wa Repubulika ya Nigeria, Nyakubahwa Kashim Shettima. 

Ku  nsanganyamatsiko igira iti: “Kuvugurura umutekano w’imbere mu gihugu n’iterambere ry’ubukungu bwa Nigeria binyuze mu bikorwa bya Polisi bishingiye ku bufatanye, mu biganiro byahatangiwe; IGP Namuhoranye yabibukije ko kugira ngo umutekano w’imbere mu gihugu ugerweho bisaba ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

Yagize ati: “Umutekano w’imbere mu gihugu ushingiye ku mahoro n’ituze rusange. Nta rwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko rwagera kuri byinshi hatabayeho imikoranire, icyizere ndetse n’ubufatanye n’abaturage rushinzwe. Bityo ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano ntibigomba kuba amahitamo  ahubwo ni ngombwa.”

IGP Namuhoranye yifashishije urugero rwa Polisi y’u Rwanda, yashimangiye ko ibikorwa byo gucunga umutekano binyuze mu bufatanye n’abaturage; ari umusemburo w’umutekano, imibereho myiza n’iterambere birambye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14