Igitero cya Isiraheli cyatumye ibitaro bisigarana umuganga umwe

Igitero cya Isiraheli cyatumye ibitaro bisigarana umuganga umwe

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yavuze ko umuganga umwe gusa ari we usigaye mu bitaro bya Kamal Adwan byo muri Gaza nyuma y’igitero cyagabwe na Isiraheli.

Mu mashusho yashyizwe hanze y’Umuvugizi w’Ibitaro, Dr Khalil Daqran,  yasabye imiryango Mpuzamahanga kohereza abaganga  muri ibyo bitaro kuko abarwayi babura ababitaho bakava amaraso kugeza bapfuye.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Daqran yavuze ko hashize iminsi ibiri yikurikiranya ingabo za Isiraheli zigaba ibitero ku Bitaro bya Kamal Adwan, zangiza ibintu byinshi, zigatwika ndetse zikanasenya ibitaro, zikica n’abarwayi.

Yavuze ko abarwayi n’abakozi muri ibyo bitaro  bahohotewe, ndetse abandi barashimutwa kandi batazi irengero ry’abaganga bagera kuri 30.

Yagize ati: “Ibitaro bimeze nk’ibitagikora burundu. Ingabo za Isiraheli zangije byose ubu nta miti nta bikoresho nta n’ibyo kurya mu bitaro.”

Ingabo za Isiraheli (IDF), zavuze ko ibi bitaro biri mu nkambi ya Jabalia, byakoreshejwe n’abagize umutwe wa Hamas bigize abaganga muri ibyo bitaro.

IDF yavuze ko bamwe mu barwanyi ba Hamas, bihinduye abakozi bo kwa muganga kandi baragize uruhare mu bitero byo ku ya 7 Ukwakira umwaka ushize.

Mu mashusho Isiraheli yashyize hanze yagaragaje umuntu utagaragara mu maso uvuga ko ari umushoferi wakoraga muri ibyo bitaro utwara abarwanyi ba Hamas babaga mu bitaro.

Ni mu gihe kandi Isiraheli yavuze ko yafashe abandi barwanyi bagera ku 100 ba Hamas yakuye mu bitaro by’i Gaza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14