Igitero cya Isiraheli cyahitanye 23 barimo n’abana barindwi muri Libani

Igitero cya Isiraheli cyahitanye 23 barimo n’abana barindwi muri Libani

Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yatangaje ko igitero cy’indege cya Isiraheli cyagabwe mu mudugudu wa Almat mu ntara ya Mount Libani cyasize gihitanye abantu 23, barimo abana barindwi, mu gihe abarenga batandatu bakomeretse.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima ya Libani ejo ku cyumweru yatangaje ko igitero cya Isiraheli cyahitanye 23 barimo n’abana barindwi nubwo umubare ushobora gukomeza kwiyongera.

Raporo yabonywe n’icyo kinyamakuru ngo igaragaza  ko iyi ari inshuro ya kabiri  ako gace kagabweho igitero kuva intambara ya Isiraheli na Hezbollah yatangira. Yanagaragaje ko igitero cya Isiraheli cyagabwe mu majyepfo ya Libani kuri uwo munsi cyaguyemo imbangukiragutabara  eshatu.

Ni mu gihe iyi Minisiteri yanavuze ko hari abantu 53 bapfuye abandi 99 bakomerekera mu bitero byo ku wa Gatandatu, mu gihe mu ijoro ry’uwo munsi batatu   bishwe abandi babiri bakomerekera mu cyagabwe i Mashghara, mu Burengerazuba bwa Bekaa, hari n’undi umwe wapfuye abandi bane bakomerekera mu gitero cyagabwe kuri Sahmar muri iryo joro.

Ibitangazamakuru byo muri Libani na byo byatangaje ko igitero cya Isiraheli cyibasiye inyubako iri mu mujyi wa Baalbek mu burasirazuba ndetse ko nta nteguza z’igitero zatanzwe icyo gihe.

Kuva ku ya 27 Nzeri, Isiraheli yatanze umuburo ku bitero izagaba mu bice bitandukanye bya Libani ndetse isaba abantu guhunga ingo zabo, ikaba icyo gihe yaravugaga ko ibyo bigamije kuburira abasivili.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40