Igihugu cyaduhaye umwanya, Ijambo tubibyaze umusaruro- CNF

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 15, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira, mu Karere ka Ngororero, hasobanuwe ko umugore yahawe byinshi, ahabwa ijambo ku buryo na we yiyemeje kubibyaza umusaruro ufatika.

Ku rwego rw’Akarere ka Ngororero, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Ndaro, ukaba wizihijwe ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ni uw’agaciro’.

Kwizihiza uyu munsi bigamije kuzirikana uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Ngororero, Mukeshimana Marie Claire yavuze ko abagore bakesha byinshi Igihugu na bo bakwiye kubibyaza umusaruro, bagahiga kandi bagahigura.

Yagize ati: “Igihugu cyaduhaye byinshi, cyaduhaye umwanya, cyaduhaye Ijambo tugomba kubibyaza umusaruro utubutse.

Tubeho duhiga kandi duhigura uko umwaka utashye bityo umugore akomeze kuba uw’agaciro.”

Musabyeyezu Marie Goretti ni umwe mu bagore bitinyutse akiteza imbere mu Murenge wa Ndaro, yakoze imirimo itandukanye imufasha kwiteza imbere. 

Yagize ati: ‘Nashoye imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu bworozi bw’inkoko n’ibindi. Ubu nageze kuri byinshi birimo kubaka inzu yo guturamo n’iy’ubucuruzi, kurihira abana amashuri, gukorana n’imishinga itandukanye y’iterambere.”

Kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, ni umwanya wo kurebera hamwe inzitizi umugore wo mu cyaro agihura nazo zimubuza kubyaza umusaruro amahirwe ahari no kurebera hamwe icyakorwa ngo ajyane n’icyerekezo cy’igihugu arusheho gutera imbere.

Ni urubuga rwo gushimira uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’Igihugu, no kumuremera ibikenewe kugira ngo akomeze kugira uruhare rufatika mu mibereho myiza n’ubukungu bw’umuryango nyarwanda.

Habayeho kugaragaza uruhare rw’abagore bo mu cyaro mu guteza imbere ubuhinzi n’imishinga iciriritse, guhamagarira abagore gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi, gukangurira abagabo n’abayobozi gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Hanatanzwe ubutumwa bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohotera ryo mu ngo, kuremera abagore batishoboye amabati, amatungo magufi n’inka no guha ibyemezo by’ishimwe abagore biteje imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngorero Nkusi Christophe, yagarutse ku mbogamizi umugore wo mu cyaro ahura nazo mu iterambere.

Muri zo harimo ubuhinzi bwa gakondo budasagurira isoko, ubumenyi buke, kutifashisha ikoranabuhanga mu mirimo n’izindi.

Yanagarutse ku mbaraga Igihugu gishyira mu kuvanaho ziriya mbogamizi

Ati: “Nubwo hari izo mbogamizi eriko Leta yashyizemo imbaraga, iborohereza  kubona inguzanyo ku buryo bworoshye, kwegerezwa ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi, amahugurwa atandukanye kuri gahunda za Leta n’izindi.”

Yabasabye kuvana amaboko mu mifuka bakitabira umurimo bakiteza imbere. Yagarutse ku ihame ry’uburinganire asaba abagize umuryango kuryubahiriza bityo hakubakwa umuryango ushoboye kandi utekanye.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 15 Ukwakira, ukaba warashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) kugira ngo hashimangirwe uruhare rukomeye rw’abagore bo mu cyaro mu bikorwa by’iterambere, kurwanya ubukene, guteza imbere ubuhinzi no kubaka imibereho myiza y’imiryango yabo.

Abagore bo mu cyaro bagira uruhare mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu muri rusange
Abana bahawe ifunguro ryuzuye
Abagore bo mu cyaro bamuritse ibyo bakora mu kwiteza imbere
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 15, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE