Icyuho kikigaragara mu mirimo yo mu rugo  itishyurwa mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 27, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Politiki nshya ivuguruye y’uburinganire yemejwe n’inama y’Abaminisitiri mu kwezi kwa Gashyantare 2021, ivuga ko ubusumbane mu mirimo yo mu rugo n’iyo kwita ku bandi itishyurwa ari ikibazo ku iterambere ry’abagore, ari n’ikibazo ku burenganzira bwa muntu n’iyubahirizwa ryabwo.

Uwiragiye Anathole, Umuyobozi wa Gahunda ndetse na politiki bya Action Aid mu Rwanda, avuga ko hari urugendo rurerure kugira ngo umugabo n’umugore bafatanye mu mirimo itishyurwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, mu nama yahuje Action Aid n’abafatanyabikorwa bayo, abahagarariye abandi ku midugudu, ku mirenge ndetse n’inzego zifata ibyemezo.

Ahamya ko abagabo batitabira gukora imirimo itishyurwa kandi ko bitashoboka aka kanya ariko ko ngo uko bakomeza gukora ubukangurambaga, baganira n’abashinzwe kubishyira mu bikorwa bizashoboka.

Asobanura impamvu bizashoboka, aho agira ati “Hari imiryango yo mu giturage twatoranyije tuyiha amahugurwa mu Turere twa Musanze, Nyaruguru, Nyanza ukabona yuko abagore n’abagabo babyumvise”.

Avuga ko iyo bahuye n’umugore n’umugabo babigisha bombi, bakabigisha gukora no gufatanya ya mirimo itishyurwa ndetse no gufatanya imirimo ibyara inyungu.

Mukamwiza Vestine uhagarariye inshuti z’umuryango mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ashimangira ko abagore bakora imirimo itishyurwa mu rugo.

Yongeraho ko ngo uyu munsi bashaka ko iriya mirimo umugore akora wenyine, bajya bayisaranganya na bo bashakanye kugira ngo umugore yoroherezwe.

Ati: “Umwe abaye akora ikintu, undi ashobora kuba akora ikindi mu gihe gishoboka. Mu by’ukuri iriya mirimo ntabwo umugore yayikora ngo ayihemberwe ariko hari uburyo yayigabanyirizwa cyangwa n’iyo akoze akayishimirwa”.

Uwiragiye Anathole, Umuyobozi wa Gahunda ndetse na politiki bya Action Aid mu Rwanda (Foto Kayitare J.Paul)

Avuga ko mu gihe yaba arimo koza ibyombo umugabo na we yaba arimo gukoropa mu nzu kuko ibyo ngo birashoboka.

Ku rundi ruhande, Mukamwiza avuga ko bari mu gikorwa cyo gukora ubukangurambaga kugira ngo n’abagabo na bo bibone mu mirimo yo mu rugo idahemberwa.

Agaragaza ko imirimo yo mu rugo  itishyurwa ikorwa n’abagore, hari aho ihurira n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yagize ati: “Umugore aba yavunitse byagera ku mugoroba umugabo atahutse na we akifuza wa mugore, yamwifuza umugore yagira ati ndananiwe umugabo ati unaniwe wakoze iki? Muri make ntabe yayiha agaciro”.

Mpakaniye Lazaro, Umukuru w’Umudugudu wa Mutuzo mu Kagari ka Kibuguzo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, avuga ko iwe mu rugo akora imirimo idahemberwa kandi agafatanya n’umukecuru we.

Ati: “Uku ngana n’umukecuru wanjye, ntabwo amfurira ndifurira. Sinabwirirwa ibyo kurya bihari, nanjye nshobora guteka cyangwa nkasa urukwi mu gihe arimo guteka”.

Avuga ko atari inganzwa ahubwo ko ari ko bubatse urugo rwabo. Asaba abandi bagabo gufatanya n’abo bashakanye badakoresheje igitugu ngo ninjye wagushatse.

Silas Ngayaboshya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) avuga ko ku bijyanye n’imirimo yo mu rugo no kwita ku bandi itishyurwa, naho bashyiraho ibyangombwa bikenewe kugira ngo isaranganywa ry’imirimo ribe iribereye, bishingiye ku cyo umuntu ashobora gukora neza kurusha ikindi.

Asaba abagore n’abagabo gufatanya mu gusaranganya imirimo idahemberwa yo mu rugo no kwita ku bandi.

Asobanura ko MIGEPROF yashyizeho imfashanyigisho umwaka ushize, igamije guteza imbere ihame ry’uburinganire ariko inarwanya ubwo busumbane.

Umuryango ukora ubushakashatsi ku bijyanye n’umurimo ku Isi, wagaragaje ko umugore ku Isi akoresha amasaha 4 n’iminota 25 akora imirimo yo mu rugo mu gihe umugabo akora amasaha 2 ku munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NSIR) bugaragaza ko mu cyumweru nibura umugore akora amasaha 26.7.

Ni mu gihe umugabo we akoresha amasaha 2 mu cyumweru. Mu bushakashatsi bwakozwe na Action Aid ifatanyije na Minisiteri y’Umurimo, bugaragaza ko umugore wo mu cyaro akoresha amasaha 6.

Abo mu Mijyi mitoya ku rwego rw’Akarere ukabona ni amasaha 5 mu gihe umugabo ari amasaha 2 ku munsi.

Mu mujyi wa Kigali abagore bakoresha amasaha 2 mu gihe umugabo akoresha isaha 1 ku munsi.

Mukamwiza Vestine yagaragaje ko imirimo idahemberwa igira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abagore (Foto Kayitare J.Paul)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 27, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE