Icyuho cy’ibitumizwa n’ibyohereza mu mahanga cyagabanyutseho miliyari 34 Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo cyagabanyutseho 1% mu 2024, bingana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 34 (miliyoni 24,4 z’amadolari y’Amerika).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yabibagarutseho ku wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025, ubwo yageza ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, umushinga w’itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2025/2026.

Yanagaragaje uko ubukungu bwari bwifasha mu 2024, yerekana ko bwagiye buzamuka mu buryo butandukanye.

Yagize ati: “Icyuho cy’ibyo twohereza mu mahanga n’ibyo dutumiza cyagabanyutseho 1%, binganga na miliyoni 24,4 z’amadolari y’Amerika, bigera kuri tariliyari 3 na miliyari 335 Frw (miliyari 2 na miliyoni 344 z’amadolari y’Amerika) mu 2024, kivuye kuri tiriliyari 2 na miliyari 369 Frw (miliyari 2 na miliyari 368 z’amadolari ya Amerika) mu mwaka wa 2023”.

Yavuze ko iryo gabanyuka ryatewe n’uko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutse ku gipimo cya 6,9% mu 2024, ugereranyije na 1,7% byari byazamutse mu mwaka wa 2023.

Yakomeje avuga ko ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byazamutse ku gipimo cya 4,2% mu 2024, ugereranyije na 8,8% mu 2023.

Yagize ati: “Mu mwaka wa 2024, izamuka ry’ibyo twohereza mu mahanga byaturutse ku ikawa yazamutse ku gipimo cya 2,9%, icyayi cyazamutse kuri 6,4% ndetse n’amabuye y’agaciro yazamutse kuri 14,9%.

Yunzemo ati: “Inyungu muri serivisi yaragabanyutse igera kuri miliyari zisaga 129 na miliyoni 478 Frw (miliyoni 91.1 z’amadalari y’Amerika) mu 2024, ivuye kuri miliyari zisaga 142 na miliyoni 283 Frw (miliyoni 100.7 z’amadolari y’Amerika) yariho mu mwaka 2023.

Bitewe na serivisi dusaba hanze zazamutse ku gipimo cya 4,6% naho izo dutanga hanze (service export) zazamutse ku gipimo 3,3%.”

Minisitiri Murangwa yakomeje avuga ko serivisi u Rwanda rutanga hanze zigurwa n’Abanyamahanga ahanini zigurwa na bamukerarugendo, zazamutse ku kigero cya 2,8% muri 2024, ni ukuvuga ko zageza ku gaciro k’asaga miliyari 823 na miliyoni 819 Frw (miliyoni zisaga 579.5 z’Amadolari y’Amerika), zivuye kuri miliyari 801 na miliyoni 53 Frw (miliyoni 563.9 z’amadolari y’Amerika) mu mwaka wa 2023.

Yakomeje agaragaza ko na serivisi z’ubwikorezi zitangwa n’indege zazamutse ku gipimo cya 15,6% ni ukuvuga ko bwageze ku mafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 236 na miliyoni 190 (miliyoni 166.6 z’amadalari y’Amerika) mu mwaka wa 2024, buvuye kuri miliyari 204 na miliyoni 888 Frw (miliyoni 144.1 z’amadalari y’Amerika) mu mwaka wa 2023.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE