Icyizere cy’u Rwanda cyo gucanira abaturage 100% bitarenze mu 2024

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 6, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ingufu (REG) rwagaragaje ko ingo miliyoni ebyiri zimaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, bikaba bivuze ko zimaze kugera ku kigero cya 74.5% ari na byo bitanga icyizere ko uyu mubare uzakomeza kuzamuka kugera ku 100% bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragaza ko izo ngo zagejejweho amashanyarazi ziramutse zifite nibura abagize batanu muri buri muryango, byaba bisobanuye ko abarenga miliyoni 10 muri miliyoni zisaga 12 z’abaturarwanda, baba bamaze kubona umuriro w’amashanyarazi.

Hagendewe ku buryo umuvuduko wo kugeza amashanyarazi ku bantu benshi ubuyobozi bwa REG bukaba busanga bizoroha cyane gucanira abasaga miliyoni imwe basigaye mu myaka ibiri gusa.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ibikorwaremezo Fidele Abimana, mu muhango wo kwishimira ko izi ngo zisaga miliyoni 2 zamaze kugezwaho amashanyarazi. Yboneyeho gushimangira ko nta kabuza umuhigo Igihugu cyihaye kizawesa bitarenze mu mwaka wa 2024.

Muri uwo muhango wabaye ku wa Gatandatu, Abimana yagize ati: “Kuba tugeze kuri miliyoni 2 z’ingo zifite amashanyarazi, ni ibitwereka ko ufashe abantu 5 kuri buri rugo ku kigereranyo, twaba tumaze kugera kuri miliyoni 10 z’Abanyarwanda bashobora kugera ku mashanyarazi. Gucanira miliyoni 1 mu myaka 2 dusigaje, nta kabuza muri 2024 tuzaba twabigezeho.”

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gucanira abaturage bose bitarenze mu myaka ibiri iri imbere nubwo Intego z’Iterambere Rirambye (SDG) zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko gucanira abaturage bose bigomba kuba byagezweho muri 2030.

Abimana yakomeje agira ati: “Ibyo bigaragaza ubudasa busanzwe buturanga nk’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame.”

Abaturage bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bavuga ko aho umuriro ugeze, iterambere na ryo ryihuta, bagashimira Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu guharanira ko buri  Munyarwanda abona umuriro w’amashanyarazi nk’umusingi w’irindi terambere ryose yaharanira kugeraho.

Urugo rwa Yankurije Jeannette utuye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge ni rwo rwujuje umubare w’ingo miliyoni 2. Rwagenewe impano y’umuriro w’amashanyarazi ufite agaciro k’amafaranga ibihumbi 100.

Muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi, Akarere Ka Nyarugenge kari ku ijanisha rya 96% mu baturage bamaze kubona amashanyaraziyiganjemo afatiye ku muyoboro mugari.

Umuyobozi Mukuru wa REG yavuze ko kugeza ku ngo 100% mu mwaka wa 2024 ari ibintu bishoboka, ati: “Nubwo hari byinshi byagezweho, hari ibigikenewe gukorwa kugira ngo ingo zose zibone umuriro w’amashanyarazi,25% bakeneye kubona umuriro mu myaka 2 gusa, ni umubare munini ariko twizera neza ko ari ikintu tuzageraho,tuzongera guhura muri 2024 twishimira ibyo twagezeho.”

Imibare ya REG igaragaza ko mu mwaka wa 2000, ingo zibarirwa mu 46,000 ari zo zonyine zari zifite umurimo w’amashanyarazi, ariko nyuma nyuma y’imyaka 20 gusa zari zigeze kuri miliyoni imwe. Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza muri uyu mwaka ni bwo habonetse izindi ngo zigera kuri miliyoni zagejejweho amashanyarazi.

Mu yindi myaka ibiri gusa ni bwo biteganyijwe ko abaturage bagera kuri 15% bagomba kuba bagejejweho amashanyarazi, ndetse hari imishinga kuri ubu iri kuzura itanga icyizeregikomeye cyo gufasha muri urwo rugendo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 6, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE