Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Ibyo wamenye ku nkuru ya Kaberuka wivuganye Marthe tariki 11 Gashyantare

Ibyo wamenye ku nkuru ya Kaberuka wivuganye Marthe tariki 11 Gashyantare

Tariki ya 11 Gashyantare, ni itariki yafashwe nk’umunsi wahariwe Gapapu (Aho umuntu yambura undi uwo bakundanaga akamutwara) mu Rwanda bitewe n’inkuru ya Kaberuka na Marita yaririmbwe na Orchestre Impala, gusa ntihavugwa umwaka ibi byabereyemo.

Kaberuka na Marita baririmbwa na Orchestre Impala, ni abantu babayeho ndetse bivugwa ko ubu babana nk’umugabo n’umugore aho batuye mu karere ka Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Tariki 11 Gashyantare cyangwa Feburuwari nk’uko Impala zibiririmba, ni wo munsi ibiririmbwa muri iyi nkuru byabayeho.

Mu myaka yashize Sebigeri Paul uzwi cyane nka Mimi La Rose ni umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane muri Orchestre Impala yabayemo kuva yashingwa kugeza n’uyu munsi ari umucuranzi wayo yatangarije itangazamakuru ko indirimbo ivugwamo inkuru ya Kaberuka wivuganye Marita, ari inkuru mpamo.

Iyi ndirimbo ivuga uko Kaberuka yaherekeje umusore w’inshuti ye wari ugiye gusura umukunzi we (Fiance) bagerayo uwo mukobwa akikundara na Kaberuka, kuva ubwo urukundo rwe na Kaberuka rugashinga imizi kugeza babanye nk’umugabo n’umugore.

Mimi La Rose avuga ko umusore wari watwawe umukunzi ari we wababwiye inkuru y’ibyamubayeho akanabasengerera ngo bazabikoremo indirimbo, barayitunganya barayisohora. Gusa ngo n’ubwo Kaberuka uvugwa ari yo mazina ye, Marita ryo ngo ni izina ryahinduwe siryo zina ry’uwo wegukanywe na Kaberuka.

Kaberuka n’uwo mukunzi we ubu baba muri Rutsiro ariko iby’inkuru y’amateka ya bo ntibaba bashaka kuyigarukaho no kwemera kuyivugaho mu itangazamakuru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 14
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 19
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 20
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 20
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 23