IBUKA yashimye u Bufaransa n’u Bubiligi byaburanishije abajenosideri

IBUKA yashimye u Bufaransa n’u Bubiligi byaburanishije abajenosideri

Nyuma ya Dr. Munyemana Sosthène wakatiwe igifungo cy’imyaka 24 n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Twahirwa Séraphin na  Basabosé Pierre na bo bahamijwe ibyaha mu Bubiligi.

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) washimiye ubutabera bw’ibihugu byombi ku bwo guhamya ibyaha abo Banyarwanda babihungiyemo nyuma yo gusiga bakoze amahano mu gihugu cyabo.

Mu butumwa ubuyobozi bwa IBUKA bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwagize buti: “IBUKA irashimira Urukiko rwa Rubanda rmu Bufaransa rwakatiye Munyemana Sosthène ku byaha bya Jenoside yakoreye Abatutsi muri Segiteri ya Tumba (ubu ni mu Karere ka Huye).

Turashima na none Urukiko rwa Rubanda rw’u Bubiligi rwahamije ibyaha Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre bakoreye ibyaha bya Jenoside i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Twuzeye ko iyi ari intambwe nziza iganisha ku butabera busesuye.”

Ku wa Kabiri tariki ya 19 ni bwo i Buruseli mu Bubiligi, Séraphin Twahirwa w’imyaka 65 na Pierre Basabose w’imyaka 76 bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bashinjwa kwica nibura Abatutsi 56, kugerageza kwica abandi 13 no gusambanya ku gahato abandi 12 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abacamanza basobanuye ko abo Banyarwanda babiri bibera mu Bubiligi bakoze Jeniside mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali hagati y’ukwezi kwa Mata n’ukwa Gicurasi, aho bicaga Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ingoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bivugwa ko by’umwihariko Twahirwa ari we wasambanyije abagore b’Abatutsikazi mbere yo kubica.

Twahirwa nanone ashinjwa kuba ari we wayoboye ibitero bitandukanye b’’Interahamwe mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko muri Segiteri ya Gikondo.

Twahirwa yahakanye ibyaha byose ashinjwa akavuga ko nta ruhare na ruke yagize muri Jenoside, akanemeza ko yari atakiri mu Rwanda ubwo Jenoside yatangiraga muri Mata 1994.

Abamuganira mu by’amategeko ari bo Me Vincent na Juliette Lurquin, banenze uburyo yabajijwe, bakanavuga ko abatangabuhamya bamushinja ari abateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ngo bamurimireho ibisinde.

Basabose, kuri ubu bivugwa ko afite ibibazo byo mu mutwe, we ashinjwa kuba yarakwirakwije intwaro mu Nterahamwe muri Segiteri ya Kigali akaba yaranakoze ubwicanyi ku Kacyiru.

Mu gihe cyo kubaza abo bagabo, Basabose we ntiyabajijwe kubera ibyo bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe byemejwe na muganga.

Umwunganizi we mu by’amategeko Me Jean Flamme, yasabye ko yarekurwa by’agateganyo, avuga ko ubuzima bwe buri mu kangaratete ariko  anagaragaza ko ubuhamya bumutangwaho bushidikanywaho.

Abo bagabo bombi batawe muri yombi mu kwezi k’Ukwakira 2020, bakorwaho iperereza ryimbitse na Polisi y’u Bubiligi.

Iryo perereza ryari rigamije gushakisha amakuru rimbitse ku byaha bihinyora uburenganzira mpuzamanga bwa muntu bakekwaho ko bakoreye mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14