Ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye bw’u Rwanda na Morocco mu bya gisirikare

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Kamena 2025, u Rwanda n’Ubwami ba Morocco bashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare.

Ni amasezerano ashyiraho uburyo bw’ubufatanye mu kongera umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no kwagura inzira z’imikoranire mu kwimakaza amahoro n’umutekano muri ibyo bihugu no ku mugabane w’Afurika.

Amasezerano yashyiriweho umukono i Rabat na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Bwami bwa Morocco, na Abdeltif Loudyi Umuyobozi muri Guverinoma ushinzwe Ingabo z’Igihugu.

Muri urwo ruzinduko, Minisitiri Marizamunda yaherekejwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Morocco Shakilla Umutoni, Umuyobozi wa J7 Col David Mutayomba, n’Umuyobozi ushinzwe Isesengura mu Butasi bwa Gisirikare Lt Col Angeline Kamanzi.

Uruzinduko rwatangiye bashyira indabo ku Ngoro Ndangamateka y’Umwami Mohammed wa V, mu rwego rwo guha icyubahiro umurage w’amateka yasize n’ubuyobozi bukomeye yasize nk’umubyeri w’ubwigenge bwa Morocco.

Itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Morocco rishiangira ko amasezerano yashyizweho umukono azibanda ku butwererane mu birebana no guhererekanya ubumenyi, gufatanya mu myitozo ya gisirikare, ubufatanye mu guhana ibikoresho bya gisirikare n’ubufasha mu kubikora, ubuzima bwa gisirikare no guhererekanya ubunararibonye n’ubuhanga mu nzego zinyuranye zihuje inyungu.

Ayo masezerano ateganya kandi guhanga komisiyo ihuriweho izafasha kurushaho gusuzuma uburyo bwo kwagura imikoranire bahurira mu nama zitandukanye i Rabat n’i Kigali.  

Uruzinduko rw’intumwa z’u Rwanda rugamije guhuza inyungu z’ubutwererane mu nzego zitandukanye, ari na yo mpamvu impande zombi zabonye umwanya wo kuganira ku buryo bwo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho.

Impande zombi zashimye umusanzu mwiza kandi wubaka Igihugu cya Morocco n’icy’u Rwanda mu kwimakaza amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika.

Wanabaye amahirwe yo kuganira kuri gahunda ibihugu bihuriyeho mu butwererane bw’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi no kwihuza kw’Afurika.

Hagati aho abayobozi b’ibihugu byombi bashimangiye ubushake bahuriyeho mu kurushaho guha imbaraga ubushuti burangwa hagati y’ibihugu byombi.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE