Ibihugu bikwiye kwimika ubuhahirane ku baturanyi kurusha inshuti- Dr. Biruta

Ibihugu bikwiye kwimika ubuhahirane ku baturanyi kurusha inshuti- Dr. Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Biruta Vincent, yagaragaje ko ibihugu bikwiye kwimika ubuhahirane hagati y’ibihugu bituranye kurusha kwiringira ibihu by’inshuti.

Minisitiri Dr. Biruta yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bihana imbibi ari bwo bufite akamaro mu kwihutisha ubuhahirane n’ubukungu ku Isi.

Yabigarutseho mu Nama ya 21 ya Doha Forum muri Qatar, yiga ku ngingo zitandukanye zigamije gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye Isi, yatangiye ku Cyumweru tariki 10 kugeza kuri uyu wa Mbere tariki  ya 11 Ukuboza 2023.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu (Emir) Sheikh Tamim Bin Hamad al Thani, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ejo hazaza hasangiwe”.

Minisitiri Dr. Biruta yatanze ikiganiro cyagarutse ku byihutirwa bikenewe guhindurwa mu bucuruzi uyu munsi, hashingiwe ku kuba bugenda buhura n’imbogamizi zishingiye ku makimbirane y’ibihugu usanga binafatiye runini uruhererekane rw’ubucuruzi ku Isi, byumwihariko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa.

Minisitiri Dr. Biruta yagaragaje ingamba zitandukanye zafashwe n’umugabane w’Afurika, kugira ngo ubashe kwigobotora izamuka ry’ibiciro ku Isi, ahanini bitewe n’amakimbirane hagati y’ibihugu, ingaruka z’Icyorezo cya COVID-19.

Dr. Biruta yagaragaje ko ibihugu bisangiye imbibi byari bikwiye kugirana ubufatanye mu bucuruzi aho kwiringira bimwe mu bihugu by’inshuti bitewe no kuba iyo habayeho amakimbirane ubushuti mu bucuruzi usanga bigerwaho n’ingaruka ntibitange umusaruro.

Yagize ati: “Ndashaka kugaragaza ko ubucuruzi mu bihugu bihana imbibi ari byo bifite icyo bisobanuye kurusha ubushingiye ku bushuti. Kuko uyu munsi gufatanya kw’ibihugu bituranye ni byo bigezweho.”

Imibare yakusanyijwe n’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bihana imbibi yagiye izamuka ndetse mu 2021 bwari ku mpuzandengo ingana na 8%.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bangladesh, Dr. AK Abdul Momen M.P, yavuze ko hakenewe ubucuruzi bushingiye ku isoko rusange bufasha mu ruhererekane rw’ibicuruzwa ndetse bikazamura ubukungu bw’ibihugu.

Iyi nama ya Doha Forum yatangijwe mu mwaka wa 2000, ni  urubuga ruhuriza hamwe abayobozi, impuguke, abahagarariye inzego zifata ibyemezo bagamije kongera gushyiraho imiyoborere isubiza ibibazo bihari.

Iy’uyu mwaka iragaruka ku bibazo Isi ikomeje guhura na byo birimo amakimbirane by’umwihariko intambara ya Isiraheli na Palestine, ndetse no kuba aya makimbirane agirwamo uruhare n’ibindi bihugu hagamijwe inyungu.

Baraganira no ku ikoranabuhanga mu buryo bwo gufasha abantu kuva mu bwigunge no guhanahana amakuru ku Isi. Hari kandi n’ubucuruzi mpuzamahanga bukomeje kugorwa n’ihangana rya bimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14