Ibihano ku bazajya bahagarara mu mirongo inyuranamo

Ibihano ku bazajya bahagarara mu mirongo inyuranamo
default

Iteka rya Perezida rigenga imikoreshereze y’umuhanda risobanura ko mu masangano y’umuhanda cyangwa ahari ibimenyetso bimurika byo mu muhanda, igihe cyose ikinyabiziga kitagomba kuhahagarara.

CP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko abantu batubahiriza imirongo y’umuhondo inyuranamo izwi nka ‘Yello Box’ bazajya babihanirwa.

Ati: “Iriya mirongo icyo imaze, ni ukugaragariza abatwaye ikinyabiziga aho batagomba guhagarara. Ni nayo mpamvu niwitegereza nka hariya Rwandex harimo kamera zizafata umuntu uwo ari we wese uzaba ahagaze hariya. Igihe nikigera tuzabibamenyesha.

Ngira ngo nta banga ririmo igihe cyose mu masangano hagomba kuba nta kinyabiziga kihahagaze, wa wundi uri hano hakuno azatsimbura ari uko imodoka zo hakurya zigiye, nundi uje umukurikiye nabona ko hariya zuzuye, azahagarara.”

Polisi y’igihugu isobanura ko biri mu rwego rwo kugira ngo abatwara ibinyabiziga babashe kubahiriza icyo iteka riteganya cyane ko igihe cyose ahantu hari imirongo y’umuhondo inyuranamo nta kinyabiziga kihahagarara.

Iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, rivuga y’uko Umuyobozi wese ugeze mu masangano aho ibinyabiziga biyoborwa n’ibimenyetso by’umuriro agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu cyerekezo aganamo byemerwa, ariko akabikora ku buryo atabera inkomyi ibindi binyabiziga bigana mu cyerekezo cyemerewe kugendwamo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14