Ibiganiro bya RDC n’u Rwanda muri Angola byasojwe mu bwumvikane 

Ibiganiro bya RDC n’u Rwanda muri Angola byasojwe mu bwumvikane 

Nubwo ibiganiro by’i Luanda byo ku rwego rwa ba Minisitiri byasojwe nta masezerano y’amahoro asinywe, inzego zihagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umuhuza wabyo bashimangiye ko ibiganiro byabaye mu mucyo w’ubwumvikane.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Angola yatangaje ko iyo nama ibaye ku nshuro ya gatatu byabaye ku wa 20 na 21 Kanama 2024 yanzuye ko ibiganiro bigomba gukomeza kugira ngo hagerwe ku ntego nyamukuru yo guharanira amahoro arambye mu Karere. 

Inama yabaye muri iki cyumweru yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RDC n’Angola, yabaye umwanya mwiza wo gusesengura ubusabe bw’Amasezerano y’Amahoro bwatanzwe na Perezida w’Angola João Lourenço, ari na we Muhuza Mukuru washyizweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Impande zihagarariye u Rwanda na RDC zafashe umwanzuro wo kubanza kuganira ku ngingo zimwe mu byagaragajwe muri ubwo busabe bw’amasezerano y’amahoro mu nama y’Impuguke kuri Politiki y’Akarere iteganyijwe ku wa 29 no ku wa 30 Kanama 2024. 

Ni mu gihe inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri izaba ku nshuro ya kane yashyizwe mu wa 9 na 10 Nzeri 2024. 

Impande zombi n’ubuhuza bose bishimiye ko iyo nama yabaye muri iki cyumweru yaranzwe n’umwuka mwiza kandi wa kivandimwe aho biyemeje gukomeza gukorana mu gushakira igisubizo kirambye ibibazo by’amakimbirane n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane no kwimakaA Igifaransa Therese Kayikwamba Wagner na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ni bo bari bayoboye amatsinda yo ku mpande zombi. 

Ku munsi wa mbere, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Ibiganiro by’i Luanda biri mu nzira nziza…”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14