Huye: Kutagira amakarita aranga abafite ubumuga bibangamira kwiteza imbere

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image
Kutagira amakarita agaragaza icyiciro cy'ubumuga bafite bituma babura inyunganizi zibafasha kwiteza imbere

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Huye bavuga ko bifuza guhabwa  amakarita agaragaza ibyiciro by’ubumuga bafite, kuko kutayagira bibagiraho ingaruka zirimo no kudahabwa serivisi zirimo kubaha ubufasha bubafasha kwiteza imbere.

Umwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Huye, avuga ko kutagira ikarita y’abafite ubumuga afite byatumye adahabwa ubufasha buzamura iterambere rye.

Ati: “Kubera ko nta karita mfite igaragaza icyiciro cy’ubumuga mfite, byatumye kuva nabaho nta nkunga imfasha kwiteza imbere mpabwa, nkuko abandi bafite ubumuga bigenda, ahanini impamvu ikaba iyo kuba ntagira iyo karita, ku buryo nifuza ko ubuyobozi bwamfasha nanjye nkabona ikarita igaragaza icyiciro cy’ubumuga mfite.”

Mugenzi we avuga ko kubera gucikanwa n’ibarura ryabayeho ry’abafite ubumuga, byatumye nta karita agira igaragaza ubumuga afite mu buryo yifuza kuyibona bikamufasha gufashwa kubona inyunganizi imufasha kwiteza imbere.

Ati: “Nacikanywe n’ibarura ry’abafite ubumuga ryabaye, ku buryo byatumye nta karita ngira igaragza ubumuga mfite, bityo kubona ubwunganizi bumfasha kwiteza imbere nkuko abandi bafite ubumuga bikorwa, bikaba ari ikibazo, ku buryo icyifuzo mfite ari uko abafite ubumuga tutabonye amakarita  bibaye byiza twayahabwa kugira ngo bitworohere kubona ubufasha ku butwunganira mu buzima bwacu.”

Umujyanama mu Ihuriro ry’Imiryango y’abantu bafite bumuga mu Rwanda (NUDOR) Jean Damascene Hafashimana, avuga ko iki kibazo cyabagezeho, banagikorera ubuvugizi ku nzego bireba ngo bafatanye kugikemura.

Ati: “Ikibazo cy’abafite ubumuga batagira amakarita cyatugezeho, ku buryo twamaze kugikorera ubuvugizi mu nzego zindi mu rwego rwo kugira ngo dufatanye kugikemura mu buryo burambye”.

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Huye batagira amakarita agaragaza icyiciro cy’ubumuga bafite, bavuga ko kutagira ayo makarita usanga n’Inzego zibanze iyo bazigannye bifuza ko zibafasha kwitabira ibikorwa bibateza imbere, zitabumva kuko zibanza kubabaza icyiciro cy’ubumuga bafite bityo kubera ko nta karita bagira, bikarangira ntacyo bafashijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Kankesha Annonciata, avuga ko nk’ubuyobozi bafite inshingano zo gufasha abafite ubumuga hatarebewe ku makarita agaragaza icyiciro cy’ubumuga bafite.

Ati: “Ubusanzwe hari ubufasha tugira bwo kuzamura abafite ubushobozi buke, kimwe n’abandi banyarwanda, ntitugomba gufasha abafite ubumuga tugendeye ku makarita yabo cyangwa ngo dutegereze igihe azabonekera kuko n’ubusanzwe baba mu muryango nyarwanda, ahubwo dufite gahunda yo kubafasha kwikura mu bukene nk’uko biba ku bandi bafite ubushobozi buke.”

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391 775, bangana na 3,4% bya miliyoni zisaga 13 z’abatuye u Rwanda, barimo abagore 216 826 n’abagabo 174 949.

Abafite ubumuga batagira amakarita agaragaza icyiciro barimo barifuza gufashwa kuyabona
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE