Huye: Agace katwawe n’inkangu kangiza imyaka ihinze mu gishanga

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 10, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Abatuye mu Murenge wa Tumaba mu Karere ka Huye, babangamiwe n’agace kaciwe inkangu imanukana isuri iturutse ku mazi ya ruhurura, ava ku musozi wa Tumba n’aturuka muri kaburimbo, aruhukana isuri mu myaka yabo igapfa.

Abo baturage bifuza ko ubuyobozi bubafasha gukumira inkangu hatunganywa ahacitse inkangu kugira ngo amazi ajye agera mu gishanga atari ayo kwangiza imya aigihinzemo.

Umwe muri aba baturage utuye mu murenge wa Tumba, avuga ko amazi y’inkangu mu gihe cy’imvura yangiza umuceri n’ibigori biba bihinze mu gishanga.

Ati: “Iriya nkangu iratubangamiye cyane kuko usanga mu gihe cy’imvura cyuzura ku buryo ishobora no gutwara abantu, ndetse kubera ukuntu yuzura ikarengera imyaka twifuza ko ubuyobozi budufasha ikaba yatunganywa, noneho amazi yayo yayoborwa aho kugira ngo akomeze kujya asandara mu gishanga ngo yangize imyaka”.

Mugenzi we na we, avuga ko iyi nkangu nidatunganywa, ubuyobozi buzisanga amazi yaramaze no kwangiza igishanga cya Mamba kuri ubu gitanganyije.

Ati: “Urabona ko iyi nkangu kudatunganywa kwayo amazi agakomeza gusandara mu gishanga, bizarangira gisibamye bigatuma Leta izongera ikagitangaho amafaranga. Muri make usibye kuba itwangiriza imyaka tuba twahinze iri no kwangiza igishanga cyamaze gutungwanywa, ku buryo kuyikora byatanga igisubizo ku gishanga no kuritwe abahinzi.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe iterambere ubukungu Kamana Andre, avuga ko ikibazo cy’iyi nkangu bakizi bananagikoreye ubuvugizi, hakaba hagishakishwa ingengo y’imari ngo iyi nkangu itunganywe.

Ati : “Iriya nkangu turayizi kuko ihamaze igihe, ubu twamaze kuyikorera ubuvugizi, kuko urabona ko ari nini ikeneye ubushobozi ku buryo ikigo gishinzwe amazi cyamaze kuza kuhasura mu rwego rwo kuhakorera inyigo. Ahubwo icyo nababwira ni ukubabwira ko baba badufashije mu ghe itaratunganywa bakajya bayobya amazi kugira ngo atabamo menshi.”

Aba bahinzi b’umuceri bagaragaza ko usibye kuba umuvo wo muri iyi nkangu ubatera ibohombo, yangiza ibidukikije cyane cyane igishanga cya mamba gifite hegitari zirenga 60 cyamaze gutunganywa Leta yatanzeho akayabo.

Inkangu iva mu misozi yangiza igishanga gihingwamo umuceri n’ibigori
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 10, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE