Hatangijwe icyumweru cy’umuco w’ubutwari

Hatangijwe icyumweru cy’umuco w’ubutwari

Ikigo Gishinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe, CHENO, cyatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024 hatangiye Icyumweru cy’Ubukangurambaga ku muco w’Ubutwari mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Icyumweru kizibanda ku gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwigira ku butwari bwaranze Intwari z’Imena z’i Nyange mu mwaka wa 1997. Ni mu gihe icyumweru kizasozwa tariki 17 Werurwe 2024.

Tariki 18 Werurwe buri mwaka, Abanyarwanda bizihiza Ubutwari bw’Intwari z’Imena z’i Nyange.

CHENO ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yagize iti: “Ni umunsi tuzirikana ibikorwa by’ingirakamaro byaranze Abanyeshuli bigaga mu mwaka wa 6 n’uwa 5 mu ishuri ryisumbuye rya Nyange mu Karere ka Ngororero, barwanyije ivangura rishingiye ku moko”.

Abana 47 bigaga i Nyange bashyizwe mu ntwari z’igihugu zo mu cyiciro cy’Imena ku wa 12/09/2001, igihe Intwari z’igihugu zo ku ikubitiro rya mbere zatangazwaga.

Ni abari abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Nyange aho bamwe bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye, nyuma y’uko banze kwitandukanya igihe baterwaga n’abacengezi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997.

Ubwo bangaga kwitandukanya nk’uko babihatiwe n’abacengezi bababwiraga bati: “Abatutsi bajye ukwabo n’Abahutu ukwabo”, abo bana bagaragaje ubutwari basubiza abacengezi bagira bati “Twese turi Abanyarwanda.”

Muri izo Ntwari z’Imena ubu abariho ni 39 nyuma y’uko ku ikubitiro batandatu baguye muri icyo gitero, umwe yitaba Imana muri Nyakanga 2001 azize ibikomere yatewe n’icyo gitero cy’abacengezi mu gihe undi yitabye Imana muri 2018 azize indwara.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14