Hatangajwe igihe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 izabera

Hatangajwe igihe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 izabera

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 izaba kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 24 Mutarama 2024.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye kuva ku itariki ya 27 kugera ku ya 28 Gashyantare 2023. Iyo nama yafatiwemo imyanzuro 13.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17 yo yabaye kuva ku itariki ya 19 kugera ku ya 20 Ukuboza 2019, ibera i Kigali muri Convention Centre. Yafatiwemo imyanzuro 12.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ngarukamwaka iha Abanyarwanda b’ingeri zose umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bihari ndetse hakagaragazwa n’uruhare rwa buri wese mu kwishakamo ibisubizo.

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ifatwa hagendewe ku byayiganiriwemo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13