Hatangajwe igihe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 izabera

Hatangajwe igihe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 izabera

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 izaba kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 24 Mutarama 2024.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye kuva ku itariki ya 27 kugera ku ya 28 Gashyantare 2023. Iyo nama yafatiwemo imyanzuro 13.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17 yo yabaye kuva ku itariki ya 19 kugera ku ya 20 Ukuboza 2019, ibera i Kigali muri Convention Centre. Yafatiwemo imyanzuro 12.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ngarukamwaka iha Abanyarwanda b’ingeri zose umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bihari ndetse hakagaragazwa n’uruhare rwa buri wese mu kwishakamo ibisubizo.

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ifatwa hagendewe ku byayiganiriwemo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48