Harmonize yahakanye ibivugwa ko agiye gusubirana na Kajala

Harmonize yahakanye ibivugwa ko agiye gusubirana na Kajala

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi cyane nka Harmonize, yahakanye amakuru y’ibihuha bimaze iminsi bivugwa by’uko yiyunze n’uwahoze ari umukunzi we Frida Kajala Masanja.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yakoreye kuri Instagram ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, anyomoza abavuga ko yaba yarasubiranye na Kajala bakundanye mbere ya Queen Poshy.

Harmonize yavuze ko ibyamuvuzweho byatumye agaragara nk’umuntu udatekereza kandi ko atabyishimiye.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ntabwo nakunze ukuntu mwampinduye igicucu, nabonye ku mbuga nkoranyambaga, sinzi abavuze ko nyuma yo gutandukana n’umukunzi wanjye nzasubira ku wo twakundanye mbere ye, abandi mukanabyemeza, sinabikunze.”

Yongeyeho ati: ” Kuba mwamvugaho nta kibazo, ndanabishimye, ariko nanga ko mumpindura nk’injiji ishobora kubyuka mugitondo igatandukana n’umukunzi umwe ikubaka umubano wihariye n’undi muntu.”

Harmonize avuga ko bimutwara igihe kugira ngo yongere kwiyumvamo umukobwa, ku buryo imwe mu myanzuro yafashe kuva yatandukana n’uwari umukunzi we Queen Poshy, ari uko atazongera kugaragara mu nkuru z’urukundo vuba.

Ati “Guhera uyu munsi, sinshaka ko izina ryanjye cyangwa isura yanjye bihuzwa n’umukobwa uwo ari we wese, bivugwa ko twaba dufitanye umubano wihariye, nkeneye akanya nkitekerezaho nkareba aho nakoze nabi n’aho nakoze neza, nkeneye kwiga byinshi.”

Uretse Poshy Queen baherutse gutandukana, Harmonize yakundanye n’abagore benshi batandukanye barimo Sarah Michellotti, Frida Kajala’s, Briana n’abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14