Handball: APR na Police zageze ku mukino wa nyuma wa Playoffs

Handball: APR na Police zageze ku mukino wa nyuma wa Playoffs

APR HC na Police HC zageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamaramapaka mu gushaka igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona ya Handball 2024/25.

Aya makipe yabigezeho nyuma yo kwitwara neza muri ½, yasojwe ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025 ku bibuga bya Kimisagara.

Iyi mikino ya ½ yitabiriwe n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona ariyo APR HC ya mbere, Police HC yabaye iya Kabiri, Musanze HC yabaye iya Gatatu na Collège ADEGI yabaye iya Kane

APR HC ya mbere yasezereye Collège ADEGI yabaye iya Kane nyuma yo kuyitsinda imikino ibiri muri Itatu ya kamaparaka.

Umukino wa mbere APR HC yatsinze Collège ADEGI ibitego 36-21, n’uwa kabiri itsinda ibitego 39-22, ihita igira amahirwe yo gukina umukino wa nyuma (Finals) wa Playoffs.

Undi wa ½ Police HC yaserezeye Musanze HC iyitsinze imikino ibiri muri itatu ya kamarampaka.

Umukino wa mbere Police HC yatsinze Musanze HC ibitego 40-20 mu gihe uwa kabiri yawutsinze ibitego 48-19.

Aya makipe yageze ku mukino wa nyuma, azakina imikino itanu muri kamaramapaka, utsinze imikino itatu yegukana igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya mbere muri Handaball y’abagabo.

Umukino wa mbere uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, ukabera muri Petit Stade i Remera.

APR HC yasereye Collège ADEGI mu mukino ya 1/2 muri kamarampaka
Police HC yasezereye Musanze HC muri 1/2 cy’imikino ya nyuma ya kamarampaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48