Hakim Sahabo yatijwe muri K. Beerschot V.A.

Hakim Sahabo yatijwe muri K. Beerschot V.A.

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ukina mu kibuga hagati, Hakim Sahabo, yatijwe muri K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège. Zombi zikina mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga Kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2025, K. Beerschot V.A yemeje ko yasinyishije uyu mukinnyi ku ntizanyo y’amezi atandatu.

Mu mpeshyi yo mu 2023, ni bwo uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” wakiniraga Lille y’Abatarengeje imyaka 19, yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Standard de Liège.

Mu minsi ye ya mbere yitwaye neza ariko umwaka wa 2024 yawugizemo imvune, nyuma yo kuyikira ntiyongera kubona umwanya uhagije wo gukina, ndetse ajyanwa mu ikipe ya kabiri.

Umutoza we Ivan Leko yaramushimye ariko abona agikeneye kubanza kugira umwanya uhagije wo gukina, ari yo mpamvu bemeye kumutanga muri Beerschot ihanganye no kutamanuka kugira ngo abashe gukina, azamugarure yabona umwanya uhoraho muri 11 babanzamo.

Kugeza ubu aracyafite amasezerano ya Standard de Liège agomba kuzarangira mu 2026, akaba yatijwe muri iyi kipe ku masezerano atayemerera kumugura burundu.

Beerschot yerekejemo kugeza ubu iri mu makipe ari guhangana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko iri ku mwanya wa 16 n’amanota 12 mu mikino 20 imaze gukina.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49