Haiti: Umukuru w’amabandi yaburiye ko hashobora kuba Jenoside

Haiti: Umukuru w’amabandi yaburiye ko hashobora kuba Jenoside

Umuyobozi Mukuru w’agatsiko gakomeye k’amabandi muri Haiti yavuze ko akajagari kari mu murwa mukuru Port-au-Prince kazatera intambara y’abenegihugu na Jenoside mu gihe   Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, ataregura.

Amagambo akomeye yavuzwe na Jimmy Cherizier uzwi ku izina rya “Barbecue,” yaje mu gihe Henry ejo hashize yari hanze y’igihugu ashaka kugaruka maze ikibuga cy’indege yari kururukiraho kigabwaho igitero.

France 24 yatangaje ko Henry yagombaga kuva ku butegetsi mu kwezi gushize, amaze icyumweru ari hanze y’igihugu ndetse udutsiko tw’abagizi ba nabi bari kugenzura ibice byinshi by’igihugu bagaba n’ibitero byo kumwirukana.

Cherizier, wahoze ari umupolisi aza gufatirwa ibihano na Loni azira guhonyora uburenganzira bwa muntu yagize ati: “Niba Ariel Henry ateguye Umuryango Mpuzamahanga ugakomeza kumushyigikira, tuzahita tujya mu ntambara y’abenegihugu izavamo Jenoside.”

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Jovenel Moise mu 2021, Henry ni we uri mu nshingano ndetse yagombaga kwemera amasezerano agamije gusaranganya  ubutegetsi n’abatavuga rumwe kugeza habaye amatora.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ibyihebe n’amabandi byitwaje intwaro byabujije urujya n’uruza rw’indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Toussaint Louverture muri Haiti, no gushaka kucyigarurira.

Aya mabandi yarasanye n’abapolisi ndetse n’abasirikare baje kuburizamo icyo gitero.

Iyi midugararo   yatumye abaturage benshi bahunga ndetse n’imfungwa muri Gereza nini muri icyo gihugu ziratoroka.

Icyo Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Toussaint Louverture cyafunzwe mu gihe igitero cy’ayo mabandi cyabaga, nta ndege n’imwe yagwaga cyangwa ngo iguruke ndetse n’abagenzi nta n’umwe wari ku kibuga cy’indege kubera kwikanga ibyo bitero.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14