Haiti: Minisitiri w’intebe Ariel Henry yeguye

Haiti: Minisitiri w’intebe Ariel Henry yeguye

Minisitiri w’Intebe wa Haiti Ariel Henry, yeguye ku mwanya we nyuma y’igitutu cy’abayobozi ndetse n’udutsiko tw’amabandi.

The East African yatangaje ko Henry yaheze muri Porto Rico nyuma yo kubuzwa gusubira mu gihugu n’udutsiko twitwaje intwaro aho yari akubutse mu ruzinduko muri Kenya.

Ni mu gihe Henry yari muri Kenya aho yari yagiye gusaba ubufasha bwo guhangana n’udutsiko tw’amabandi dusa nk’aho tugenzura igihugu.

Akanama k’abayobozi b’Akarere kahawe inshingano zo kwihutisha gushyiraho Minisitiri w’Intebe w’agateganyo.

Mu nama yabereye i Kingston, ejo ku wa Mbere Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bya Karayibe akaba na Perezida wa Guyana, Irfaan Ali, yavuze ko bemeye ubwegure bwe nyuma y’ishyirwaho ry’Inama y’Umukuru w’inzibacyuho no gushyiraho Minisitiri w’Intebe w’agateganyo.

Udutsiko twitwaje intwaro mu munsi yashize twigabije imihanda y’umurwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, basaba ko Minisitiri w’intebe Henry yegura.

Muri izo mvururu imfungwa zigera ku 4000 zari muri gereza 2 nini mu gihugu zaratorotse, ndetse udutsiko twitwaje intwaro tugota ikibuga cy’indege Minisitiri Henry yari kururukiraho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14