Guverinoma yijeje kwishyura abaturage ingurane za miliyari 16 Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yijeje ko iri mu mishinga yo kwishyura abaturage ingurane y’ahanyujije ibikorwa remezo by’inyungu rusange zifite agaciro ka miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, ubwo yahaga ikiganiro abagize Inteko IshingaAmategeko imitwe yombi cyagarutse ku byagezweho na Guverinoma bijyanye no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.

Inteko Ishinga Amategeko yabajije Minisitiri w’Intebe icyo Guverinoma iteganya ngo irangize burundu ibibazo by’ingurane z’abaturage bikunze kuguruka kenshi.

Depite Ntezimana Jean Claude yagize ati: “Hari ingurane zitushyurwa iyo hari ibikorwa by’iterambere, birimo amashanyarazi, amazi, ndetse n’imihanda. Harateganywa iki kugira ngo iki kibazo kirangire?”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yasubije ko Leta icyo kibazo ikizi kandi irimo gushaka uko yagikemura mu buryo burambye.

Yagize ati: “Tuzi ko turimo abaturage ingurane za miliyari 16 Frw, ariko tugenda tubishyura, aho twubaka umuhanda, tugafata  ibibanza tukubakamo umudugudu w’abaturage, twubaka ibitaro, nta muturage dufitiye ingurane tutazishyura.”

Yavuze ko hishyurwa abaturage hagendewe ku bafatiwe amafaranga mbere.

Uwo muyobozi yavuze ko hari ubwo igikorwa remezo gitangira amafaranga akiri mu ngengo y’imari ataremezwa ngo bishyurwe, bikaba byatinda kwishyurwa, ahamya ko hakomeje gushyirwamo imbaraga ngo ababerewemo imyenda bishyurwe.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye tariki 27 Gicurasi 2025, yasabye  Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kwita ku nama n’ibitekerezo byatanzwe ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026, birimo kwishyura ibirarane by’ingurane zagombaga guhabwa abaturage.

Nyuma yo gusuzuma imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025-2026, hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28), Komisiyo yateguriye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’imyanzuro irimo gusaba MINECOFIN kwita ku bijyanye n’ingurane zigenerwa abaturage bimurwa zitinda.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Hon Uwamariya Odette yagaragaje ko dosiye z’abaturage batarishyurwa 102 zifite agaciro ka miliyoni zisaga 48 z’amafaranga y’u Rwanda . 

RTDA na yo ifite dosiye 74 za miliyoni zisaga 18 n’ibihumbi 787 by’amafaranga y’u Rwanda yo kwishyura ingurane ku mushinga wo kubaka umuhanda wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo watangiye 2019 n’umuhanda Kibaya-Rukira-Nasho umaze imyaka 3 ukorwa.

Ati “Hari abaturage 133 batarishyurwa ingurane ingana na 225,018,000Frw mu Murenge wa Gashora, Kanyonyomba ku myaka yabo yangijwe n’amazi muri Nzeri 2023, ubwo hubakwaga ikiraro cya Kanyonyomba hakorwaga umuhanda wa Ngoma-Ramiro, ndetse n’ikibazo cy’ibirarane by’ingurane ku mitungo y’abaturage 77 ingana na 47,318,834Frw itarishyurwa.

 Akarere ka Gicumbi kagaragaje ko kuba bose batarishyurwa biterwa n’abafite amafaranga make, bagomba kwishyurwa ntibihutire gufunguza konti”.

Depite Uwamariya yavuze kandi ko mu Karere ka Gakenke hari abaturage batarahabwa ingurane ku mitungo yabo yanyujijwemo ibikorwa remezo bagomba kwishyurwa na RTDA, WASAC na EDCL amafaranga angana na 2,241,529,227Frw, abaturage 275 bafite ikibazo cy’ingurane ikomoka ku rugomero rwa Nyabarongo, batarishyurwa ingurane ingana na 411,618,163Frw.

Abaturage 17 bo mu Kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo bangirijwe imitungo n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi bakaba batarahabwa ingurane ikwiye ku mitungo yabo kuva mu mwaka wa 2012.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE