Guinea Conakry: Ubuyobozi bwa gisirikare bwasheshe Guverinoma

Guinea Conakry: Ubuyobozi bwa gisirikare bwasheshe Guverinoma

Perezidansi ya Guinea Conakry yatangaje ko ubuyobozi bwa gisirikare burangajwe imbere na Lt. Gen. Mamadi Doumbouya bwasheshe Guverinoma, bukemeza ko buza gushyiraho indi nshyashya. 

Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi y’icyo gihugu, mu ijambo yahitishije mu butumwa bw’amashusho.

VoA yatangaje ko icyo gihugu kimaze igihe kiyobowe  n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwari busanzweho kuva muri Nzeri 2021.

Umuryango w’Ubukungu wo mu Karere k’Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO), na wo umaze igihe wotsa igitutu ubwo buyobozi bwa gisirikare usaba ko butegura amatora bidatinze bugasubizaho ubutegetsi bwa gisiviri.

Taliki 22 z’ukwezi k’Ukwakira 2022, impande zombi zemeranyije ku mezi 24 y’inzibacyuho.

Ku wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024, ni bwo mu buryo butunguranye, Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi Amara Camara yatangaje guverinoma isheshwe. 

Kugeza ubu nta mpamvu n’imwe yatanze yatumye habaho iryo seswa.

Ubwo butumwa yabutanze mu mashusho  yahitishijwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezidansi, avuga ko abayobozi b’imirimo, abanyamabanga ba Leta n’ababungirije ari bo bazakomeza imirimo yakorwaga n’Abaminisitiri kugeza igihe hazagiraho Guverinoma nshya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34