Gucibwa inyuma si impamvu yantandukanya n’umugabo – Tiwa Savage

Gucibwa inyuma si impamvu yantandukanya n’umugabo – Tiwa Savage

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria Tiwatope Omolara Savage umenyerewe mu muziki nka Tiwa Savage yatangaje ko gucibwa inyuma atari ibintu byamutandukanya n’umugabo.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 44 y’amavuko, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umwe akamubaza niba gucibwa inyuma ari yo mpamvu koko yihishe inyuma y’isenyuka ry’urugo rwe n’uwahoze ari umugabo we Tee Billz.

Mu gusubiza Tiwa Savage yagize ati: “Ntabwo kunsha inyuma ari cyo cyanteye gusiga umugabo kuko ntabwo ari ikibazo nyamukuru kuri njye, ahubwo ikibazo cyatuma nsiga umugabo nkagenda harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kutita ku marangamutima yanjye hamwe no gukorana n’imyuka mibi.”

Ubwo Tiwa savage yatangazaga iby’uko atakiri kumwe n’umugabo we mu 2016, yavuze ko kimwe mu mpamvu ibiteye ari uko yari aherutse kugira ibyago inda ye ikavamo, hanyuma umugabo ntamwiteho, avuga ko yari arambiwe kubaho ababazwa mu mubano wabo.

Uyu muhanzikazi akunze kugaruka ku buryo aha agaciro amarangamutima ye, kuko no mu gushyingo yasubije imodoka nziza yari yahawe n’umugabo wifuzaga ko bakundana ku isabukuru ye, asobanura ko nubwo ari ubwa mbere yari yakiriye impano ihenze yayisubije kubera ko adakeneye ko impano ihenze isimbuzwa amarangamutima ye.

Aba bombi bashyingiranywe tariki 26 Mata 2014 batangaza ko batandukanye tariki 30 Mata 2016 nyuma y’imyaka ibiri bubakanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00