Global Citizen isanga Kigali ibereye kwakira ibitaramo bya Move Afrika

Global Citizen isanga Kigali ibereye kwakira ibitaramo bya Move Afrika

Ubuyobozi bw’Umuryango Global Citizen utegura ibitaramo bya Move Afrika bwashimangiye ko kuzana ibyo bitaramo mu Rwanda ari amwe mu mahitamo meza bagize, bushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bufatanye abagaragariza.

Ni bimwe mu byo Umuyobozi wa Global Citizen Hugh Evans, yagarutseho ubwo yari mu gitaramo cya Move Afrika kibaye ku nshuro ya gatatu cyataramyemo Doja Cat ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye icyo gitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki ya 17 Werurwe 2026, Hugh Evans yagaragaje ko kuzana Move Africa mu Rwanda yahoze abyifuza.

Yagize ati: “Nta hantu heza natekereje harenze Kigali, umwaka wa mbere yari Kendrick Lamar, umwaka wa kabiri yari John Legend, none uyu munsi dufite Doja Cat. Ndashaka gushimira Perezida Kagame na RDB ku bw’ubufatanye bwabo.”

Move Afrika ni igitaramo kimaze kumenyerwa n’abatari bake kuko buri mwaka abakunzi b’umuziki baba bategerezanyije amatsiko umuhanzi mpuzamahanga uzakiyobora.

Icyo gitaramo kirenga gutanga ibyishimo kikanaba isoko y’ubutembere ku bantu batandukanye baturuka hirya no hino, dore ko abenshi babishimangira ko kwitabira Move Afrika bibafasha gukabya inzozi zabo zo gusura u Rwanda.

Ibyaranze Move Africa yatumuwemo Doja Cat

Doja Cat wari utegerejwe na benshi yagiye ku rubyiniro ahagana saa mbiri z’umugoroba (20:00) Dj Ira nk’Umunyarwandakazi umwe rukumbi wahawe umwanya ku rubyiniro atangira kuvanga imiziki.

Nyuma y’isaha imwe ni bwo Doja Cat yageze ku rubyiniro, ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi be. Aririmba indirimbo ze nyinshi ahereye ku yitwa Kiss Me More, Get into It, ageze ku ya gatatu umunezero uramusaba atangira kuvugisha abafana.

Ati “Rwanda”, baramusubiza bati “Rwanda”. Akomereza ku ndirimvo yise Woman, abari muri BK Arena bajya mu bicu.

Yakomeje aririmba indirimbo ze zitandukanye ageze ku yo yise ‘Paint the Town Red, abakunzi b’umuziki we basimbukira mu hejuru banamufasha kuyiririmba. Iyo ni indirimbo yasohotse mu 2023 kuri album Doja Cat yise Scarlet.

Yakomeje kwerekwa ko yishimiwe kugeza ubwo byamurenze ahitamo gusuhuza abitabiriye igitaramo cye mu Kinyarwanda ati: “Bite?” Nabo bati ni “byizaa!”.

Uwo muhanzi wahinduye imyenda inshuro imwe gusa yasoje igitaramo cye cyaberaga muri BK Arena ahagana saa 22:45 z’ijoro asoza anyanyagiza indabo mu bakunzi be nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Dj Ira wenyine niwe wahawe umwanya ku rubyiniro mu gitaramo cya Doja Cat
Guhera ku bacuranzi n’abandi bamufashije ku rubyiniro yarabizaniye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43