Gisagara: Barishimira ko hari serivise z’ubuvuzi batazongera kujya gushakira ku kigo nderabuzima 

Gisagara: Barishimira ko hari serivise z’ubuvuzi batazongera kujya gushakira ku kigo nderabuzima 

Abatuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabafashije, kubona ivuriro ry’ibanze (Poste de Sante) rya Gitega riri ku cyiciro cya kabiri, rigiye kubaruhura urugendo bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ku kigo nderabuzima cya Kibayi.

Umwe mu batuye Umurenge wa Mukindo wavuganye na Imvaho Nshya, avuga ko kubona ivuriro rizajya ribaha serivisi z’ubuvuzi bajyaga gushaka ku kigo nderabuzima, ari igisubizo ku kibazo cy’urugendo rw’amasaha 2 bakoraga bajya kwivuza ku kigo nderabuzima.

Ati: “Jyewe ndashimira ubuyobozi bwabafashije kubona ivuriro batwemereye ko rizajya riduha serivisi z’ubuvuzi twajyaga gushaka ku kigo nderabuzima cya Kibayi, kuko kujyana umurwayi warembye n’amaguru byagoraga kuko yageragayo yarembye ariko ubu biratworoheye kuko ntawuzongera kurembera mu nzira ajya ku kigo nderabuzima.”

Mugenzi we witwa Irimaso Marie Agnes na we utuye mu Murenge wa Mukindo, avuga ko kuba ivuriro ry’ibanze bubakiwe rizajya ritanga serivisi z’ubuvuzi byajyaga gushakira ku kigo nderabuzima, byakemuye ikibazo cy’urugendo rugera ku masaha abiri bakoraga bajya kwivuza.

Ati: “Ndishimye cyane nk’umubyeyi, kuko kujya kwipimisha inda ukoze urugendo rutari ruto byatugoraga. Muri make ubuyobozi bwarakoze cyane kudufasha kubona ivuriro hafi kandi bakaryongerera ubushobozi bwo kuduha serivisi z’ubuvuzi zisanzwe zitangirwa ku kigo nderabuzima”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza, avuga ko icyo abaturage bakwiye kwitaho ari ukujya bivuza kare batarembeye mu rugo.

Ati: “Ni byo ivuriro ry’ibanze rya Gitega ryuzuye ubu riri ku rwego rwa kabiri ku buryo rizajya rivura indwara zajyaga zivurirwa ku kigo nderabuzima. Rero icyo nsaba abaturage ni ukujya bivuza kare batararemba kuko serivisi z’ubuvuzi zamaze kubegerezwa batazongera gukora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kibayi.”

Ivuriro ry’ibanze rya Gitega rikaba ryuzuye ritwaye amafaranga arenga  miliyoni 116, aho nyuma yo gushyirwa  ku rwego rwa kabiri,  rizajya ritanga zimwe muri serivisi z’ubuvuzi, zisanzwe zitangirwa ku kigo nderabuzima cya Kibayi, zirimo kuvura amenyo n’izindi ndwara byasabaga ko bajya ku kigo nderabuzima cya Kibayi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14