Gisagara: Abanyeshuri bishimiye inyunganizi ingana n’ibihumbi 900 ku igaburo

Gisagara: Abanyeshuri bishimiye inyunganizi ingana n’ibihumbi 900 ku igaburo

Abarimu n’ubuyobozi ku Rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa ruherereye mu Karere ka Gisagara, batanze amafaranga arenga ibihumbi 900, bunganira abana biga kuri icyo kigo batabasha kubona amafaranga y’ifunguro, ibyo abana bashima bakanifuza ko abafite ubushobozi bakomereza aho.

Abo anyeshuri basaba ko abafite ubushobozi bagira umutima wo gufasha abo batishoboye.

Uyisenga Rebecca umwe mu banyeshuri barererwa kuri iki kigo avuga ko kuba ashimira abarimu n’abayobozi bafashije abatishoboye kubona ifunguro.

Ati: “Abarimu bacu nabashimira cyane ku kuba nyuma yo kutwigisha amasomo neza, bageretseho no gutekereza kuri bagenzi banjye batabasha kubona amafaranga y’ifunguro, kuko harimo abatinyaga kuza kwiga kubera ayo mafaranga yo kurya”.

Asaba abandi bafite umutima wo gufasha kujya bunganira abanyeshuri badafite ubushobozi bwo kubona amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri.

Ati: ” kindi nakwifuza ni ugusaba ababyeyi cyangwa abandi bafite ubushobozi kujya bazirikana gufasha abanyeshuri batabasha kubona amafaranga y’ifunguro ku mashuri kuko bituma bava mu ishuri kandi bafite ubwenge.”

Ku Rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa mu rwego rwo kunoza imirire by’umwihariko bahinga n’imboga n’imbuto.

Umuyobozi w’iri shuri rya Mugombwa Padiri Jean de Dieu Harindintwari avuga ko iyi gahunda bayifashe nyuma yo gusanga hari abana baturuka mu miryango ikeneye ubufasha.

Ati: “Dutekereza gukusanya inkunga tukishakamo ibisubizo, byaturutse ku bana batabashaga kubona amafaranga y’ifunguro, kubera guturuka mu miryango itishoboye, ku buryo byanagiraga ingaruka ku myigire yabo, ni aho twahereye dushyiraho gahunda yo kuvuga ngo uyu mwana nanjye ni uwanjye”.

Akomeza avuga ko iyo gahunda bayifatanya no guhinga imboga kugira ngo abanyeshuri babone indyo yuzuye.

Ati: “Kuri iyi gahunda yo kunganira abana biga batishoboye, twayongeyeho gutekereza guhinga imboga mu bisambu byari mu kigo bitari bifite akamaro, mu rwego kugira ngo haboneke indyo yuzuye.

Umwe mu barimu bigisha kuri urwo rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa, Gasimba Elisee avuga ko kwishyira hamwe bakunganira igaburo ry’umunyeshuri, byaturutse ku bana wasangaga batinya kuza  kwiga kubera kubura amafaranga yo kurya.

Ati: “Twebwe dufashijwe n’umuyobozi twarebye abana bakunda gusiba ishuri dusanga bituruka ku kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yo kurya nkuko bamwe babitubwiraga ko batinyaga kuza kwiga, noneho dushyiraho gahunda twise umwana wacu ari yo yatumye dukusanya umusanzu wo gufasha abo bana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Dusabe Denise, avuga ko kwita ku buzima bw’umunyeshuri bihera ku barezi, ku buryo ibyakozwe n’abarimu bo ku rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bari kubisangiza ibindi bigo by’amashuri.

Ati: “Turashimira abarimu n’ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa, bishatsemo ibisubizo mu gufasha abana batishoboye kubona ifunguro, kuko babashije kumenya ko ubuzima by’abanyeshuri na bo bubareba”.

Akomeza avuga ko ubu bafite gahunda yo gusangiza ibindi bigo by’amashuri byakozwe n’abarimu bo kuri Mugombwa.

At: “Ubu rero turi gusangira amakuru n’ibindi bigo by’amashuri, kugira ngo ibyakozwe n’abarimu bo kuri Mugombwa, na bo babe yabyigiraho bagira uruhare mu mibereho y’abanyeshuri barera.”

Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa, higa abanyeshuri bagera ku 3767, abasaga 500 bakaba ari bo ubuyobozi bw’ishuri bwasanze baturuka mu miryango itishoboye, ari n’aho bwahereye ku bufatanye n’abarimu, bishatsemo ubushobozi babona ibihumbi 900, babasha gufasha abanyeshuri bagera ku 178 kujya babona ifunguro ku ishuri, mu gihe ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko buri gushakisha abafatanyabikorwa bafasha ku igaburo ry’abandi banyeshuri basigaye barenga 300.

Ari ubuyobozi, abarimu n’abanyeshuri bagira uruhare mu guhinga imboga n’imbuto
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14