Gicumbi: Umugore yishwe n’umugabo we amakubise majagu

Emmanuel Hareramungu wo mu Murenge wa Muko mu Karere Ka Gicumbi yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwica umugore we Nyampundu Chantal amwicishije majagu.
Nyakwigendera yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025, aho uru rupfu rwaturutse ku makimbirane yari mu muryango.
Abaturage b’Umudugudu wa Ntonyanga ahabereye ubwo bwicanyi babwiye Imvaho Nshya ko batabajwe n’abana bababwira ko ababyeyi babo bari kurwana baza bagasanga umwe yapfuye.
Ndinda Olivier yagize ati: “Nabyukijwe n’umwana mpageze numva nta muntu ukoma. Nabonye umugabo mu rutoki ahita ambwira ati umugore yari andembeje ampuragura ikibando mpita mfata majagu ndayimukubita arapfa. Njye na Habineza twahise duhuruza ubuyobozi buraza umuntu ajyanwa ku bitaro ariko byari byarangiye.”
Munganyinka alvera we avuga ko uyu muryango wahoranaga impagarara zikomeye.
Ati: “Ikibazo cy’aba bantu kimaze igihe bakimbirana. Bagiye baburana kenshi yemwe no kuri RIB bahoragayo.”
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi.
Yagize ati: “Ni byo ayo makuru twayamenye Polisi n’inzego dukorana twihutira kugagera ndetse ukekwaho ubu bwicanyi ahita afatwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera. Ni ubwicanyi bufitanye isano b’amakimbirane yari asanzwe muri uriya muryango.”
Polisi isaba abaturage bagirana amakimbirane kutabyihererana.
Yakomeje agira ati: “Turasaba abaturage bafitanye ibibazo kujya babigaragariza ubuyobozi bukabafasha gushaka ibisubizo bitageze aho hari ababiburiramo ubuzima.”
Nyakwigendera apfuye afite imyaka 49 mu gihe umugabo we afite imyaka 57, bakaba bari babyaranye abana 6, abariho bakaba 4.


