Gicumbi: Mukandengo yishyurira umwuzukuru we ishuri abikesha Girinka Munyarwanda

Gicumbi: Mukandengo yishyurira umwuzukuru we ishuri abikesha Girinka Munyarwanda

Mukandengo Verediana wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Nyarutarama atangaza ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda imutunze, ikanamufasha kwishyurira umwuzukuru we ishuri.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya yasobanuye ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda imuha ifumbire, akayigurisha bikamufasha kwishyurira umwuzukuru we wiga mu mashuri yisumbuye.

Ati: “Iyo turi mu gihe cy’ihinga, hari n’ubwo mu gihe cy’Ukwezi nshobora gukuramo amafaranga y’u Rwanda 60 000 cyangwa 70 000 kuko ifumbire igira amafaranga kandi mba nayitayeho ikabora neza, maze nkabasha kwikenura, nkarya, nkanishyura ishuri ry’umwuzukuru wanjye”.

Asobanura kandi uburyo ifumbire ye ayitunganya kugira ngo igire agaciro.

ati: “Urabona ko unsanze mu murima ndimo gutunganya ifumbire, abantu bamaze iminsi bayinsaba kandi iyo nyigurishije idatunganyije neza barampenda, ahubwo mfata umwanya nkayitunganya nkayikura muri uyu mwobo mba narayibitsemo kugira ngo imere neza”.

Akomeza agira ati: “Nta sambu mfite mpinga, nshungira kuri iyi fumbire n’inka nahawe kuko muri uyu Murenge ndi umwe mu batanga ifumbire ku bahinzi. Iyi fumbire ni yo yishyurira umwazukuru wanjye amashuri, ageze mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye kandi yishyurirwa n’iyi fumbire ubona kuko nta handi mfite nkura amafaranga”.

Habineza Silas na we wo mu Murenge wa Byumba avuga ko ifumbire ya Verediana Mukandengo ifasha abahinzi benshi bitewe n’uko ayibika.

Ati:”Njye turaturanye hano ariko uriya mubyeyi abasha kwegeranya ifumbire akomora ku nka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ndetse agashyiramo n’ibindi byatsi inka iba yasigaje byamara kubora akabigurisha kandi ubona ko ari ifumbire nziza itanga umusasuro rwose. Twumva tumushimiye cyane”.

Mukandengo agira inama abandi batunze inka kujya bamenya kuzahirira ndetse bakarundanyiriza ifumbire mu cyobo kimwe kugira ngo ibanze ibore babone uko bayigurisha.

Akarere ka Gicumbi kagizwe ahanini n’imisozi miremire aho abagatuye benshi batunzwe n’ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi. Bimwe mu byo bahinga cyane harimo ibigori, ibijumba n’ibishyimbo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14