Ghana: Polisi yataye muri yombi abigaragambyaga 44

Ghana: Polisi yataye muri yombi abigaragambyaga 44

Polisi ya Ghana yataye muri yombi abantu 44 bigaragambyaga mu mihanda yo mu murwa mukuru, Accra, bamagana uburyo Guverinoma yazambije ubukungu bw’igihugu.

Ikinyamakuru The Africa Report cyatangaje ko abaturage bavuga ko Guverinoma ifite imicungire mibi mu by’ubukungu ndetse abantu benshi bagiye bagaragaza ko bahangayikishijwe nuko Guverinoma ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kandi byangiza ibidukikije.

Polisi yashinje abigaragambya gutera Abapolisi, inarahirira gutanga igisubizo gihamye ku bagize uruhare bose mu myigaragambyo.

Umuvugizi wa polisi, Grace Ansah-Akrofi, yanavuze ko abigaragambyaga babikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko barwanya polisi yashakaga kubungabunga umutekano.

Icyakora itsinda ry’abateguye imyigaragambyo biyise ‘Demokarasi Hub’, bavuga ko yari igamije kumara iminsi itatu, ariko ngo  abapolisi baje kubagabaho ibitero kandi   bigaragambyaga mu mahoro.

Oliver Barker Vormawor, Umuhuzabikorwa wa Demokarasi Hub, yavuze ko baganiriye n’abavoka babo kugira ngo bakemure ibibazo bafitanye na Polisi.

Yongeye guhamagarira abantu ko Polisi iri gufata abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi myigaragambyo ije yamagana izamba ry’ubukungu bw’igihugu ije mu gihe habura iminsi mike ngo Ghana ikore amatora y’Umukuru w’Igihugu kuko ateganyijwe mu Kuboza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14